Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYERI 1: YEREKWA ICYUBAHIRO CY’IMANA N’IBIZIMA BINE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 1

[1]Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n’Imana.
[2]Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,
[3] ijambo ry’Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwamujeho.
[4]Maze ngiye kubona mbona umuyaga w’ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukūbye.
[5] Muri wo hagati haturutsemo ishusho y’ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y’umuntu;
[6]kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n’amababa ane.
[7]Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw’ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw’inyana, kandi byarabagiranaga nk’umuringa ukūbye.
[8]Kandi byari bifite amaboko y’umuntu munsi y’amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe .Nyuma y’isenyuka rya Yerusalemu,nyuma y’imyaka ine bajyanwe ho iminyago,Imana yabahamagariye undi muhanuzi .Mubyo uhura nabyo byose ukomere ntukuke umutima kuko nta gihe Imana yigeze itererana ubwoko bwayo.

1️⃣TUMENYE EZEKIYELI

▶️Ezekiyeli wabaye umutambyi i Yerusalemu, yari umwe mu Abisirayeli bajyanweho iminyago i Babuloni ubwo Yerusalemu yigarurirwaga bwa mbere n’Umwami Nebukadinezari.

▶️Ubuhanuzi bwa Ezekiyeli bwaburiraga Abayuda bajyanwe mu bunyage kimwe n’abasigaye mu Buyuda,ku buhanuzi bwe yongeraho amagambo yo guhumuriza, no kugarurira icyizere bene wabo.

▶️Ezekiyeli yabonekewe inshuro nyinshi, bityo ubutumwa bwe abushingira ku bimenyetso yifashishaga kenshi. Kubera ko yari umutambyi, yahanuye byinshi kuri Yerusalemu, nyamara ahamya ko Imana ko Imana atari ho iba honyine, ahubwo ko yita no kubajyanweho iminyago i Babuloni, kandi ashimangira ko umuntu azaryozwa ibikorwa bye bwite bityo yamagana umuco w’Abisirayeli wo kwibwira ko icyaha kigomba kuryozwa abantu bose n’abatabigizemo uruhare.

▶️Aha Ezekiyeli aribanda cyane ku ivugururwa ry’imibereho ya buri muntu, ariko kandi yerekana ko abantu b’Imana bavuguruwe n’ikimenyetso cyo kuzuka, bazagaruka mu gihugu cyabo.(BI.1015)

❇️Nk’uko Ezekiyeli yibanze ku ivugurura rya buri muntu, reka natwe dukangurwe n’ubu butumwa budutere kugira ibyiringiro by’umuzuko kdi ko abizera izina ry’Imana by’ukuri tuzajyanwa mu gihugu cy’isezerano.

2️⃣IYEREKWA RYA EZEKIYELI

🔰Dore umugaru w’Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w’ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y’abanyabyaha.(Yer 23:19)

▶️Nk’uko ubusobanuro bw’ibyahishuwe bubivuga, ibizima Ezekiyeli yabonye ari Abakerubi, aribo bahetsi b’intebe y’Ubwami y’Imana, ku murongo wa 26 hari ibishushanyo by’Abakerubi bari hejuru y’isandugu y’isezerano byatandaga amababa hejuru y’intebe y’imbabazi

▶️Abakerubi bahoraga hafi y’Imana mu iyerekwa, ni imigabane 4 Abisirayeli bigabanyagamo bakambitse.
Umugabane wose wagiraga ibendera ririho ishusho ihwanye n’ikizima kimwe kimwe cyo muri bya bindi 4 Yohani yeretswe (Kubara 2:1-3,10,18,25,)

❇️Uko amabendera yabo yasaga
Irya Yuda :nk’intare
Irya Efraimu:nk’ikimasa
Irya Ruben:nk’umuntu
Irya Dani :nk’ikizu kiguruka

▶️Nk’uko ibyo bizima 4 bihora bizengurutse intebe y’Imana ni ko n’imigabane 4 y’Abaheburayo yazengurukaga ubuturo bwera bwabagamo intebe y’Imana.(Ubusobanuro bw’ibyah 47,48)

➡️Ibizima nk’ibiremwa bitacumuye byahoraha bihimbaza Imana mu buturo bwera, ibaze nanjye nibaze icyubahiro tujyana ahera igihe tugiye mu rusengero kuramya.

⁉️Kuramya kwawe kumeze gute? Umutima wawe uba umeze ute?ukwiriye kuza ahera uciye bugufi, wihannye kugira ngo utazagerwaho n’umujinya w’Imana ugiye kuzaza.

🛐MANA YACU TWIGISHE KUKURAMYA DUFITE IMITIMA ITUNGANYE🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *