Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
AMAGANYA YA YEREMIYA 5: ISENGESHO RYA YEREMIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’AMAGANYA YA YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 AMAGANYA YA YEREMIYA 5
[1]Uwiteka, ibuka ibyaduteye,Itegereze kandi urebe gukorwa n’isoni kwacu.
[15]Umunezero wo mu mutima wacu urashize,Imbyino yacu ihindutse umuborogo.
[16]Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha!
[19]Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose,Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.
[20]Kuki watwibagirwa iteka,Kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo?
[21]Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nk’ibya kera.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo Abe muri wowe. Abayuda batataniye mu mahanga, Yeremiya yasabye Imana kuzibuka ubwoko bwayo nibuyigarukira. Ni kangahe dusenga twiherereye tugasabira abandi n’igihugu cyacu? Ejo Imana nidushoboza tuzinjirane mu buhanuzi bwiza cyane bwa Ezekiyeli wabayeho mu gihe kimwe na Yeremiya na Daniyeli, akaba yari mu bajyanywe i Babuloni. Mwuka Wera azatuyobore nk’uko yabanye natwe twiga ibyo Imana yacishije muri Yeremiya.

1️⃣ UWITEKA IBUKA
🔰 “Iyo twigereje ubwiza bwawo, twakwishimira mu Mana, tudashidikanya ko Yo ubwayo iri kureba icyo kimenyetso cy’isezerano ryayo, ko iwureba ikibuka abana bayo bari ku isi, abo yayihaye. Imibabaro yabo, amakuba n’ibigeragezo nta kiyihishe. Twishime dufite ibyiringiro, kuko umukororombya w’isezerano ry’Imana udutwikiriye. Ntizigera na rimwe yibagirwa abana bayo yitaho. (1BC 1091.7)
➡️ Natwe tujya dusenga tuti “Mana Nyibuka”. Umubyeyi ashobora kwibagirwa umwana yibyariye akamwonsa, ariko Uwiteka Imana ntiyakwibagirwa. Amarira yawe yose irayazi iyashyira mu icupa, inzira unyuramo n’izo wanyuzemo irazizi. Yegurire rero n’inzira ushigaje imbere yawe, nta kabuza izakugeza aheza. Imana iturinde kuyibagirwa cg kuyirengagiza.

2️⃣ UKWIZERA KUDAKUKA
🔰 “Noneho ukwizera kudakuka umuhanuzi yari afite ku mugambi uhoraho w’Imana wo kuzana gahunda mu rudubi ndetse no kwereka amahanga yo ku isi n’isanzure ryose imico yayo y’ubutabera n’urukundo, kwamuteye gusabana icyizere asabira abari guhindukira bakava mu bibi bakayoboka ubutungane. (Abahanuzi n’Abami 37, pp 422.1)
➡️ Dushobora kumva ko Yeremiya yari akwiye kugira kwizera, nyamara twishyize mu mwanya we ntibyari byoroshye, Yerusaremu yasenyutse, Abayuda babaye ingaruzwamuheto, imfubyi, banywa amazi baguze… ukaguma kwizera Imana koko! Ukizera ko ariyo igenga ayo mahanga ateje urudubi rw’ibibazo, ukizera ko ari Yo izakemura byose n’Abayuda bagataha.
👉 Muvandimwe ukwizera kwacu kugaragara ibyorezo byateye, ubukene n’indwara bikugarije, abagukikije bandi batagifite ibyiringiro, nta nkuru nziza wumva imbere yawe… aho nibwo ucishwa mu ruganda, wabicamo udatsinzwe ukwizera kwawe kukarushaho gukomerera mu Mana. Kukaba ukwizera kudakuka, Imana igahabwa icyubahiro.

🛐 MANA WUMVA AMASENGESHO YACU KANDI UTWIBUKA ITEKA. UZURA IMITIMA YACU, AMAGANYA ASIMBURWE N’IBYISHIMO, IBYIRINGIRO, AMAHORO N’UKWIZERA KUDAKUKA. 🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *