Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
AMAGANYA YA YEREMIYA 4: IBYAGO BY’UMUKOBWA W’ISIYONI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’AMAGANYA YA YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 AMAGANYA YA YEREMIYA 4
[1] Izahabu ko yafutukuye, Izahabu nziza cyane ko yahindutse, Amabuye y’ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y’inzira zose!
[2] Abahungu b’ibikundiro b’i Siyoni, Bari bameze nk’izahabu nziza, Ko bagereranijwe nk’ibibindi bibumbwa, Umurimo w’amaboko y’umubumbyi!
[5] Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira, Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.
[6] Kuko igicumuro cy’umukobwa w’ubwoko bwanjye, Kirusha icyaha cy’i Sodomu gukomera. Ni ho hubamye mu kanya, Kandi nta maboko ahakozeho.
[8] Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara, Ntibakimenyekana mu nzira. Umubiri wabo wumatanye n’amagufwa yabo, Warumye wabaye nk’igiti.
[11] Uwiteka yashohoje uburakari bwe, Yasutse umujinya we ukaze, Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni, Utwika imfatiro zaho.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Yerusalemu ntawakekaga ko yata agaciro bigeze aha: “Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara, ntibakimenyekana mu nzira.” Um 8. Iri shuri ry’ibyago ryari ingenzi kugira ngo abataye Imana bayigarukire. Um 21-22 hahamya ko Siyoni izibukwa noneho Edomu nayo ikagerwaho n’ibyago nayo. Umunyarwanda yaravuze ati: “Byago ntukabure kandi byago ntigahore!”

1️⃣ ZAHABU ITA AGACIRO
📖 “Izahabu ko yafutukuye, izahabu nziza cyane ko yahindutse, amabuye y’ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y’inzira zose!” Um 1.
🔰 “Nyamara muri uko gukozwa isoni kwari kwaratewe n’uko Isirayeli yari yaratandukanye n’Imana.” AnA 438.2
➡️ Igihe cyose umuntu akiri kumwe n’Imana aba afite amahoro yuzuye ariko iyo ataye Imana aba yihamagariye ibyago. Uyu mukobwa w’i Siyoni yateshejwe agaciro no kureka inzira z’Uwiteka. Uyu munsi natwe dukwiye kuguma mu nzira z’Imana kuko niho tuzaba amahoro masa.

2️⃣ AKAGA KA EDOMU
📖 “Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we, utuye mu gihugu cyo muri Usi. Nawe igikombe kizahita kikugeraho, uzasinda wiyambike ubusa. Igihano cy’igicumuro cyawe kirarangiye, yewe mukobwa w’i Siyoni we, ntazongera kukujyana kure uri imbohe. Yewe mukobwa wa Edomu we, azaguhanira igicumuro cyawe, azatwikurura ibyaha byawe.” Im 21-22.
➡️ Iyi yari inkuru nziza kuri Siyoni kuko ibyago byayo byari kuba birangiye ariko ikaba inkuru mbi kuri Edomu kuko ibyago byayo byari kuba bitangiye.
👉 Ntukigere wishimira ibyago by’abandi kuko hari igihe ibyabo byazarangira igihe ibyawe bizaba bitangiye. Ihame rya Bibiliya ribe iryacu: “Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira.” Abaroma 12:15.

🛐 MANA USHIMIRWE KO UTISHIMIRA KUBABAZA ABANTU ITEKA AHUBWO WISHIMIRA KUBAKIZA. DUHE KUGUMA MU NZIRA ZAWE. 🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *