Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 49: IBYAGO BITEGANIRIJWE AMAHANGA ATANDUKANYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 49 cya YEREMIYA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YERMIYA 49
[2] Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.
[4] Ni iki gituma wiratana imibande yawe n’umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’
[5] Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y’imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungura impunzi.’
[6] “Ariko hanyuma nzagarura imbohe z’Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga. Ibyago bya Edomu
[11] Siga impfubyi zawe nzazirera, n’abapfakazi bawe banyizere.”[12] Kuko Uwiteka avuga ngo”Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.
[15] Dore nakugize muto mu banyamahanga n’insuzugurwa mu bantu.
[17] “Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n’ibyago byaho byose.[18] Nk’uko i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga.
[24] i Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n’umubabaro bihafashe nk’uko bifata umugore uri ku nda.
[35] “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y’Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.
[36] Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by’ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.
[39] Ariko mu minsi y’imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe kuri wowe. Dukomeje kubona uburyo ibihano byogoga amahanga, wakwibaza niba atari twe dutahiwe. Humura, hari ibyiringiro, iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,
(Abafilipi 1:6)

1️⃣ KWIRATA UBUTUNZI
Ijambo ry’Imana rirabaza riti: “Ni iki gituma wiratana imibande yawe n’umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’
(Yeremiya 49:4)

⁉️ Wowe wirata iki? Ubutunzi? Amashuri? Amoko? Idini? Umva uko Uwiteka avuga: Kuko uvuga uti”Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa. (Ibyahishuwe 3:17)

Byaba byiza wemeye inama y’Umugabo w’Ukuri kandi ukiranuka inkomoko y’ibyaremwe nkuko iboneka mu murongo ukurikira: Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. (Ibyahishuwe 3:18)

♦️ Niba wemeye iyo nama fungura urugi kuko aravuga ati: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’ (Ibyahishuwe 3:20)

2️⃣ UBWIBONE
🔰 Ku bw’igitinyiro cyawe ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y’umusozi. N’aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk’igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.
(Yeremiya 49:16)

♦️ Ubwibone nicyo cyaha cya gatanga ya mbere, kuko tubwirwako aricyo cyatumye Satani acirwa mu ijuru. Uhereye icyo gihe icyo cyaha cyagiye kiba gikwira uko ibisekuruza byagiye bisimburana, none aha naho bongeye kukigaragarizwa.

♦️Hari abibwira ngo ikoranabuhanga ryarabikemuye ngo mu gihe cy’ibyago by’imperuka bazahungira muri Marisi cg mu wundi mu wumbe. Oya rwose barishuka. Ijambo ry’Imana ryatubwiye riti: n’aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk’igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 49:16)

Ukundwa n’Imana, va mu bwibone, icyubahiro ugiharire Uwiteka.

3️⃣ NINDE UZAHAGARA ADATSINZWE
🔰 Dukomeje kubona ibyago bigwirira amahanga menshi kandi inkomoko yabyo ari ukutumvira Imana. None ubwo bimeze bityo ninde uzarokoka? “Kuko Uwiteka avuga ngo”Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.
(Yeremiya 49:12)

♦️« Icyo umuntu ashobora gukora ngo yibonere agakiza ni ukwitaba iri rarika. ‘ushaka wese naze ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.’» Ubutumwa Bwatoranijwe ( Messages Choisis P. 403 ) Kandi twibuke ko ijambo agakiza ridasobanura gusa imbabazi z’ibyaha, ahubwo risobanura na none imbaraga yo kubaha, ndetse n’ijuru – gutsindishirizwa, kwezwa no guhabwa ubwiza.

♦️Dusanga Kristo dute ? Ni gute dufata amazi y’ubugingo ? Imana « ishaka kutwinjiza mu mushyikirano na yo ; kubw’uwo mushyikirano, tubashishwa gusenga no kwiga byimbitse ukuri ko mu ijambo ryayo ; na none umutima wacu uzagaburirwa kandi uhemburwe n’isoko y’ubugingo.» Imibereho Ihebuje ( Une vie Meilleure P. 134).

🛐 IMANA MUREMYI WACU UDUKUNDA, TUBASHISHA KWAKURA AGAKIZA UKO BIKWIYE🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “YEREMIYA 49: IBYAGO BITEGANIRIJWE AMAHANGA ATANDUKANYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *