Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 48: IBYAGO BY’I MOWABU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 48 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YEREMIYA 48
[4] “I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,
[5] kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n’umuborogo byatewe no kurimbuka.
[6] Nimuhunge mwikize, mumere n’inkokore yo mu butayu.
[7] “Kuko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n’abatambyi be n’ibikomangoma bye.
[10] “Havumwe ukora umurimo w’Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.
[11] “Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y’umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”
[13] Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk’uko ab’inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n’i Beteli bizeraga.

[27] Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n’abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.
[28] “Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nk’inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w’amasenga.

🔆 Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, twese hamwe tugirire ihumure muri We.

1️⃣ IBYAGO BY’I MOWABU

🔰 Ejo hashize twabonye ibyago by’Abafilisitiya n’ab’i Tiro. Ibi byaje bikurikiye Ibihano by’Abaheburayo ndetse na Egiputa, none hagezwe ho Mowabu.

⏯️Twabonye amagambo akomeye yanditswe n’umugaragu w’Imana Petero agaragaza neza ko abanyabyaha bose bagomba guhanwa igihe cyose bazaba batihannye ibyaha byabo.
Ikibazo cyo kwibaza; kubera iki amahanga yose ari kugerwaho n’ibihano? Igisubizo: Yanze imiburo mvajuru. Urugero rumwe mubyo Mowabu ihanirwa ni ukwiringira imirimo. Umurongo wa 7 w’iki gice haragira hati: “Kuko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n’abatambyi be n’ibikomangoma bye”.

♦️Umugambi ukomeye w’ Imana ni uguha abagabo n’abagore uburyo bwo gukuza imico yabo. Bityo Imana ikabona ko twumvira amategeko yayo cyangwa se ko tutayumvira. Imirimo myiza ntigura urukundo rw’Imana, ahubwo igaragaza ko dufite urwo rukundo; kandi iyo tuyikunda twishimira no kumvira amategeko yayo.

♦️Ku munsi w’urubanza hazagaragara abantu b’uburyo bubiri gusa: abica amategeko y’ Imana n’abayumvira. Dore uko Kristo abisuzuma: “Nimunkunda, muzumvira amategeko yanjye… utankunda ntakurikiza ibyo mvuga.” Yohani 14:15,24.

🔆Umukristo akora ibyo gukiranuka kuko ari umukristo, si ukugira ngo ahinduke umukristo.Yohana15:5

🔆 Gukiranuka ni Yesu. Tutari muri We ntituba dufite gukiranuka. Abaroma 1:16,17

2️⃣ AKABARORE
🔰 Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n’abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.

⏯️ Isiraheri yakagombye kuba yarabaye akabarore kuri Mowabu ariko Mowabu ntiyigeze ibyitaho ngo ive mu bibi byayo.

♦️ Hejuru twavuze ku kwirata imirimo ariko sibyo gusa: Kwirata, ubwibone, gukobana no kwirarira kwa Mowabu, Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze. (Yeremiya 48: 29-30).

♦️“Izuba ryavuye ku isi ubwo Loti yageraga i Sowari.” Imirasire y’izuba ya mu gitondo yasaga nkaho yerekana uburumbuke n’amahoro gusa muri iyo midugudu y’icyo kibaya. Urujya n’uruza ruratangira aho mu mudugudu; abantu banyuranagamo mu nzira zitari zimwe, bashakisha imirimo cyangwa kwinezeza muri uwo munsi. Abakwe ba Loti bahinduye urwamenyo ubwoba n’imiburo by’umusaza wagaragaraga nk’ ufite ubwenge buke bunaniwe.

♦️Muri ako kanya batiteguye, haza umuraba mwinshi wahindaga nk’inkuba mu kirere kitagira agacu. Uwiteka agusha amazuku n’umuriro bivuye mu ijuru, atsemba iyo mijyi n’abayituyemo bose n’ikibaya cyose, b’ibimera byaho byose; ingoro n’insengero, amazu y’agaciro kanini, imirima y ‘uburabyo n’iy’imizabibu, byose bitsembanwa n’abantu benshi binezezaga gusa ndetse akaba ari bo bari baraye batutse intumwa z’Imana. Umwotsi w’uko gushya wazamukaga usa nk’uw’itanura rinini cyane. Maze ikibaya cyiza cy’i Sidimu gihinduka umusaka, ahantu h’ikidaturwa – kibera abantu b’ibihe byose akabarore ko nta kabuza Imana izaciraho iteka uwica amategeko. AA 103.3

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUMVA NO KUMVIRA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YEREMIYA 48: IBYAGO BY’I MOWABU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *