Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 50: ABISIRAYELI BAZAKIZWA, NAHO I BABULONI HAZATSINDWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 50 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 50
[1] Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya
[2] Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.
[5] Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuze n’Uwiteka, musezerane isezerano ry’iteka ritazibagirana.’
[6] “Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n’abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo.
[13] Ntihazaturwa ku bw’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloni wese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose.
[17] Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n’umwami wo mu Ashuri, none ubuheruka Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yamuvunnye amagufwa.
[19] Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumeli n’i Bashani, kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga z’imisozi ya Efurayimu n’i Galeyadi.
[20] Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n’ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga.
[36] Inkota igeze ku bÄŤrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana ntijya itererana abayo.

1️⃣ IBYAGO BIZAGERA KURI BABULONI
🔰Abirengagiza amategeko y’Imana yose harimo n’iryo kubahiriza umunsi w’Isabato, n’abatishingikiriza ku gukiranuka kwa Kristu, bazagerwaho n’ irimbuka rikomeye.

➡️ Nyamara kandi, Imana iracyafite ubwoko bwayo bukiri muri Babuloni; mbere y’uko Babuloni icirwaho iteka, indahemuka z’Imana zikiri muri Babuloni zizahamagarirwa kuyisohokamo kugira ngo zidafatanya nayo mu bibi byayo, maze bigatuma basangira no ku byago byayo. Aho niho hazumvikana umuburo ushushanywa na marayika umanuka avuye mu ijuru, isi yose ikarabagiranishwa n’ubwiza bwe, maze mu ijwi rirenga kandi rikomeye agashyira ku mugaragaro ibyaha bya Babuloni. Ubwo butumwa bwumvikanye mu irarika rigira riti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”. Ayo matangazo arasongera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu gufatanyiriza hamwe kuburira buheruka abatuye isi. (II 585.3)

2️⃣ ISIRAYELI NZAMUGARURA
🔰 Imana isezeranira kuzagarura Isirayeli kandi ikayibabarira. Um. 20 – Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, … Niko Uwiteka avuga.

➡️ Imana yacu irababarira kandi ikibagirwa. Abaheburayo 8:12 – Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

➡️ Isengesho risubizwa ako kanya, ni irisaba kubabarirwa ibyaha. Uyu munsi niwo wawe, urabwirwa/ndabwirwa muri Yesaya 55:7 ngo Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.

➡️ Iyo abarwayi basangaga Yesu, yabanzaga kubababarira ibyaha, nyuma akabakiza indwara. Uyu munsi nawe washaka yakuramburiraho ikiganza akakubabarira kandi akagukiza indwara y’icyaha.

🛐 YESU, TUJE UKO TURI, TUBABARIRE ICYAHA CYATWIZINGIYEHO, KANDI TWIZEYE GUKIRA.🙏

WICOGORA MUGENZI