Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 46: IBUYE RISITAZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 46 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YEREMIYA 46
[1] Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga.
[2] Ibya Egiputa: Iby’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda.
[3] “Nimuringanize ingabo nto n’inini muteze urugamba.
[4] Nimutandike amafarashi muyajyeho mwebwe abagendera ku mafarashi, muteze urugamba mwambaye ingofero, mutyaruze amacumu mwambare imyambaro y’ibyuma.

[5] “Ese mbabonyemo iki? Bakutse umutima basubira inyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurora inyuma, ibiteye ubwoba biri impande zose.” Ni ko Uwiteka avuga.
[6] “Impayamaguru zo muri bo ze guhunga, n’intwari zabo ntizizacike ku icumu, ikasikazi ku ruzi Ufurate ni ho basitariye baragwa.
[11] Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira.

[27] “Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n’umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba.

[28] Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.”

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Imana ikomeje kugaragaza ko icyaha cyose kigomba guhanwa kandi abakiranutsi bayo bakarindwa.

1️⃣ ZAMUKA UJYE I GALEYADI
🔰 Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira.
Aho turarikirwa kujya (i Galeyadi) ni muri Yesu Kristo. Ubwo inkuru mbi yatunguraga ibyaremwe byose, umuntu wari utunganye amaze kugushwa na satani, ntacyo ijuru ryirengagije cyakiza ikiremwamuntu, ryatanze Umwami wa byose, Yesu Kristo, uwadukuye ahahogoje umwanzi. Umusaraba we ni ibyiringiro byacu : kuwutesha agaciro ni nko guhanagura izuba mu kirere. Umuntu yari acunguwe, Inkuru nziza nk’iyi isubiza intege mu byaremwe byose, iherezo ryiza ku bantu bose babyemeye ryari ryishingiwe.

⏯️ Urupfu ruhinduka ibitotsi ku bemera Inama y’Agakiza y’Imana; ibishuko, ibigeragezo n’ibirego bya Satani nta cyo bigitwaye abahishanywe na Kristo mu Mana.
⏯️ Kurimbuka ni amahitamo kuko umuti w’icyaha waratanzwe kandi utangirwa Ubuntu.

2️⃣ IBUYE RISITAZA
🔰Mu bihe byose Imana yagiye itanga imiburo igendanye n’icyo gihe. Mu gihe cya Yeremiya hari imiburo yatanzwe. Mu buhanuzi bwa Yesaya, havuga ko Kristo ari ibuye rishikamye kandi akaba n’ibuye risitaza. Intumwa Petero, ayobowe na Mwuka Muziranenge, yerekanye neza abo Kristo abera ibuye ry’urufatiro n’abo abera ibuye risitaza: UIB 403.2

♦️ Niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo, ‘Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza imfuruka, ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.’ Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, ‘Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka, ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.’ Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.’ 1Petero 2: 3-8. UIB 403.3

3️⃣ IGIHANO GIKWIRIYE

📖Yesu abinyujije mu muhishuzi Yohana, agira ati: “Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. (Ibyahishuwe 3:19)

🔰 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n’aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende. Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.” AnA 492.4
⏯️Mu bihe duca mu bigerahezo cg ingaruka z’ibyaha twakoze, tujye tuzirikana ko Ina itatuvuyeho. Inyurana natwe mu itanura, mu mwobo w’intare njira Daniyeli, ndetse no muraba ukaze ubwato Kristu aba burimo. Garuka Imana irakwakira, igukorere ibikomeye🙏🏾

🙏🏾 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE GUSHIKAMA KURI KRISTO RUTARE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *