Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 45: YEREMIYA AHANURIRA BARUKI AMAHORO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 45 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YEREMIYA 45
[1] Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ati
[2] “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti
[3] Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’ “

[4] Uku abe ari ko uzamubwira uti”Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n’icyo nateye nk’insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.
[5] Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’

🔆Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Iki gice nubwo arikigufi ari nitwabura kugikuramo amasomo. Dukomeje kubona ko urukundo rw’Imana rugaragarira no mu bimeze nko kurimbura. Nyamuneka reka gucogora ahubwo komera kuwo wamenye.

1️⃣ INGARUKA Z’AMAHITAMO
🔰 Muri iyi minsi, biravugwa cyane ko Imana ari inyarukundo kubw’ibyo rero ko ntawe yagirira nabi. Abashyigikira ibyo bose bemeza ko ihame ry’uko urupfu rwa Kristo rwari ngombwa ari imyemerere ya gipagani. Abo bara vuga bati « si Imana y”uburakari igomba guhongererwa ngo icururuke. Si Imana ihora. Ibyo twibwira ko ari igihano cy”Imana ni ingaruka z”ibyemezo byacu bibi ; naho ku Mana yo, kurimbura, kwica, nti byaba ari ibikorwa by”urukundo ». (Morris L. VENDEN, amahame 95, Page 66

⏯️ Kugirango abantu benshi bakire, byaringombwa ko umubare muto uhanwa. Naho ubundi Abisirayeli bamaze kwica indahiro yo kumvira Imana, bari batakaje uburinzi bwayo, bishyize mu menyo y’abanzi babo.

⏯️ Byari ngombwa kugirango Isirayeli imererwe neza kandi byari n’isomo ku bantu bazabaho hanyuma, ko icyaha gihita gihanwa. Mu kubuza abanyabyaha gukomeza inzira yabo mbi, umwami Imana yerekanye imbabazi zayo. Iyo ubuzima bwabo bugumaho, umwuka wari ubarimo wari kubatera kwangana no kurwana bakicana. Icyaha cyahise gihanwa by’intangarugero ku bw’urukundo Imana ikunda abatuye isi, n’urwo ikunda Abisirayeli ndetse n’urwo ikunda abanyabyaha ». Abakurambere n’Abahanuzi ( Patriarches et Prophètes, p 330).

2️⃣ ISEZERANO RY’AMAHORO
🔰 Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’ (Yeremiya 45:5)

⏯️ Mu gihe abanze kumvira Imana bari bugarijwe n’ingaruka zo kutumvira kwabo Baruki we yahanuriwe amahoro. Ibi nibyo bizaba ku musozo w’isi; ubwo bamwe bazaba bataka, babwira imisozi n’ibitare bati”Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama(Ibyahishuwe 6:16); Abakiranutsi bazaba bari mu mahoro asesuye.

⏯️Ubutabera na bwo buturuka mu rukundo nk’uko imbabazi ziva mu rukundo. Niba umuhungu wawe akubita mushiki we, ukaba nta cyo ukora ngo ubabuze, nta rukundo ugaragariza buri wese muri abo bana. Urupfu rwa Kristo mu cyimbo cy’abemera igitambo cye n’igihano giheruka mu nyanja yaka umuriro ku batacyemera ni cyo gihano cy’urukundo kuruta ibindi umucamanza w’ibyaremwe byose yakora kugira ngo ahangane n’ububi bw’icyaha. Urupfu rwa Kristo n’igihano giheruka cy’abacumuye bigaragaza urukundo rwe, nk’uko imbabazi zihabwa umunyabyaha wihannye zirugaragaza. Urukundo nyakuri rurangwa n’imbabazi n’ubutabera.

♦️ Ukundwa n’Imana, urahirwa kuko uracyafite amahiwe yo guhitamo. Ngaho hitamo nonaha amahirwe ataguca mu myanya y’intoki.

🙏🏾 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE GUHITAMO NEZA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “YEREMIYA 45: YEREMIYA AHANURIRA BARUKI AMAHORO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *