Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 44:IBYAHANURIWE ABARI MURI EGIPUTA* – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 44 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga..

📖 YEREMIYA 44

[1]Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n’i Tahapanesi, n’i Nofu no mu gihugu cy’i Patirosi riti
[2]“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n’imidugudu yose y’u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
[3]bitewe n’ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’
[4] Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’
[5] Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.
[6]Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk’uko biri n’uyu munsi.
[7] “Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n’umugore, umwana muto n’uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana?
[8] Kuko mundakarisha imirimo y’amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume n’ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Reka ingingo zacu zose tuzikoreshereze Uwiteka kuko niwe Mana yonyine

1️⃣NI IKI GITUMA MUKORERA UBUGINGO BWANYU IKIBI?

🔰Kuva kera na kare, Imana ntiyahwemye kuburira ubwoko bwayo kwirinda gukora icyaha n’igisa nacyo,ariko baranze bimura Imana basenga ibigirwamana

▶️Uko kutayumvira rero,ubuhanuzi bwavugaga iby’akaga bwahanuwe na Yeremiya,ahanurira abari barasigaye ariko bakigomeka kuri Nebukadinezari bahungira muri Egiputa bwari buvanze n’amasezerano y’imbabazi kubari kwihana ubupfapfa bwabo maze bakitegura kugaruka

N’ubwo Uwiteka atari kubabarira abatarumviye inama ye,ahubwo bakemera imbaraga zishukana zo gusenga ibigirwamana kwa Egiputa, yari kugaragariza imbabazi abari kumuyoboka kandi bakaba abanyakuri (AnA 296)

⁉️Wakwibaza uti ese ko abatubanjirije bimuye Imana bakareka Imana bahuye n’ibihano kandi yarababuriye, akabatumaho intumwa zitandukanye, twebwe ho bimeze bite muri iyi minsi yacu ya nyuma mu minsi y’imperuka?
Ihane wumvire ijambo ry’Imana kugira ngo wirinde umujinya w’Imana uzatera.

2️⃣NUBWO BIMEZE BITYO IMANA IRAKIZA

🔰 Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n’abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.(Yes 27:13) Nk’uko umurongo wa 28 utubwira ngo:”Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.

▶️Imana yacu ni inyarukundo kuko uyemeye akizera imbabazi ze iramubabarira. ntiyita cyangwa ngo itinde ku gukiranirwa kw’abo muri kumwe, yita cyane ku kumvira kw’abana bayo bihana kuko muri Ezekeli 6,umurongo wa 8 haravuga ngo:”Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.

✅”Uwiteka yihanganira abantu cyane ndetse n’imijyi, agatanga imiburo mu mpuhwe nyinshi kugira ngo akize abantu umujinya we; nyamara igihe kizagera ubwo kwingingana imbabazi kutazongera kumvikana, bityo abigomeka bagakomeza kwanga umucyo w’ukuri bazatsembwaho kubwo kugirirwa neza ubwabo ndetse no kubw’abajyaga gutwarwa n’icyitegererezo cyabo.” AnA 252.2

▶️N’uyu munsi irakiza kabone n’ubwo turi mu isi y’ibyaha aho kwimura Imana bigenda birushaho gututumba, niwumva ijambo rye ukayumvira nawe izakurokora mu magana menshi y’abantu bazaba barinangiye. rinda umutima wawe mwene data kuko niho iby’ubugingo birindirwa.

🛐 MANA DUHE KWEMERA INAMA ZAWE NUBWO ZABA ZIBANGAMIYE IBYO DUSHAKA.🙏🏽

Wicogora MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 44:IBYAHANURIWE ABARI MURI EGIPUTA*”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *