Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 108UWITEKA, NZAKURIRIMBIRA ISHIMWE MU MAHANGA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 108 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 108
[4]Uwiteka, nzagushimira mu moko,Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga.
[5]Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru,Umurava wawe ugera mu bicu.
[6]Mana, wishyire hejuru y’ijuru,Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.
[7]Ukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo unsubize,Kugira ngo abo ukunda bakizwe.
[13]Udutabare umubisha,Kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kuba abanzi bamumereye nabi, Dawidi agafata inanga agacuranga aririmbira Imana, biragaragaza kwiringira Imana ku rwego rwo hejuru. None twaba turirimba gusa ari uko ibintu biri kugenda neza gusa? Niyo imitini itatoha, umutima w’umugenzi uhorana indirimbo ishima Imana.

1️⃣BANZA IMANA
📖Nebelu n’inanga nimukanguke,Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y’umuseke.
Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru,Umurava wawe ugera mu bicu. (Zab 108:3,5)
➡️Yahagurukiwe n’abanzi be, Dawidi ntiyabyukana kwiheba no gushakisha abakomeye bamutabara, ahubwo abyukana inanga Ye ashima gukomera kw’Imana, ayereka kandi ayegurira urugamba rumutegereje.
👉🏾Ni iki ukora bwa mbere kare ukibyuka? Ese ubanza Imana? Aho ntubyuka usoma amakuru yo kuri whatsapp, wumva amakuru ku maradio… nabyo si bibi ariko banza Imana. Yishimire kugira neza kwayo kwinshi, yegurire ubuyobozi bw’intambara zitoroshye z’ubuzima zigutegereje. Tangirana umunsi amafu, imbaraga n’ibyiringiro bitangwa gusa n’iyicaye ahera cyane mu ijuru.

2️⃣KWIZERA KUGARAGARA NEZA IGIHE BYANANIRANYE

📖Si wowe Mana wadutaye, uzangezayo?Si wowe Mana utajyanaga n’ingabo zacu, uzangezayo? (Zab 108:12)
➡️Nibyo koko hari igihe ubona ibikubaho cg ibiba kuri bagenzi bawe, nka Dawidi uti Imana ubanza yaradutaye, itakijyana n’abantu bayo.
👉🏾Oya yasezeranye kutazigera idutererana. Imana ujya ukeka ko yakuretse ni Yo izakugezayo.
Ukwizera kugaragara kwageragejwe, ukwawe ni kugeragezwa ujye ushikama mu Mwami.

🔰Umukororombya w’isezerano ry’Imana uhora uzengurutse intebe y’ubwami yo mu ijuru ni igihamya gihoraho ko “Imana yakunze abari mu isi cyane, bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16). Ni igihamya ku byaremwe byose ko Imana itazigera itererana abantu bayo mu ntambara barwana n’umwanzi. Ni ubwishingizi kuri twe ko tuzahabwa imbaraga kandi tukarindwa igihe cyose cyo kubaho kw’ingoma y’Imana. (UIB, igice 53, pp 334.1)

🛐MANA KOMEZA GUHA IMITIMA Y’ABANA BAWE INDIRIMBO Y’ISHIMWE, N’IBYIRINGIRO BY’UMUGISHA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 108UWITEKA, NZAKURIRIMBIRA ISHIMWE MU MAHANGA.”
  1. Hari ubwo ingorane zitugeraho tukiheba ndetse tukivovota. Ariko dukwiye guhora dushima Imana ibihe byose.
    Mana komeza imitima yacu ihoremo indirimbo z’amashimwe🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *