Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 29:ICYUBAHIRO CY’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 29

[1]Zaburi ya Dawidi.Mwāturire Uwiteka mwa bana b’Imana mwe,Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.
[2]Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,Musenge Uwiteka mwambaye ibyera.
[3]Ijwi ry’Uwiteka rihindira hejuru y’amazi,Imana y’icyubahiro ihindisha inkuba,Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y’amazi menshi.
[4]Ijwi ry’Uwiteka rifite imbaraga,Ijwi ry’Uwiteka ryuzuye igitinyiro.
[5]Ijwi ry’Uwiteka rimena imyerezi,Uwiteka amenagura imyerezi y’i Lebanoni.
[6]Ayikinisha nk’inyana y’inka,Lebanoni n’i Siriyoni ahakinisha nk’inyana y’imbogo.
[7]Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro.
[8]Ijwi ry’Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi,Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw’i Kadeshi.
[9]Ijwi ry’Uwiteka riramburuza impara,Kandi rikokōra amashyamba,Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti“Icyubahiro kibe icyawe.”
[10]Uwiteka yari yicaye ku ntebe y’ubwami bwe,Hejuru ya wa Mwuzūre,Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose,yicaye ku ntebe ye.
[11]Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga,Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe

1️⃣IJWI RY’IMANA

▶️Iyi Zaburi iravuga iby’inkubi y’umuyaga iteye ubwoba warimo inkuba n’imirabyo wabanje guhuhera hejuru y’inyanja no ku musozi wa Libanoni hanyuma ukarengera mu butayu bwo mu majyepfo.Ibyo byose n’ibimenyetso bihamya ububasha n’ikuzo by’Imana bikanashishikariza abantu kuyisingiriza mu rusengero rwayo hano ku isi nk’uko isingirizwa mu bwami bwayo mu ijuru.
🔰Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n’Uwiteka?Ni nde wo mu bana b’Imana uhwanye n’Uwiteka?(Zab 89:7)
Hanyuma yayo ijwi rikaririma,Igahindisha ijwi ry’icyubahiro cyayo,N’iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa.
Imana ihindisha ijwi rya yo bitangaje,Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.(Yobu 37:4,5)
❇️Biragoye kumenya ijwi ry’umuntu mutavugana. Biratugoye kandi natwe nk’abantu kumenya ijwi ry’Imana igihe cyose tutavugana nayo.
⚠️Ese ni gute wavugana n’Imana?

❇️Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi. (Heb 1:1,2)

2️⃣AKWIRIYE IKUZO.

▶️Ku mirongo uwa mbere n’uwa kabiri haravuga ngo mwāturire Uwiteka. ….,mu ngeri ya Bibiriya ijambo ry’Imana haranditse ngo “Nimwogeze Uhoraho…
Ijambo ry’Imana riturarikira kuramya,gusingiza no guha Imana icyubahiro.

🔰Nimushime Ikora ibitangaza yonyine,
    Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge,
    🔅Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
Nimushime iyatandukanije Inyanja Itukura,
    🔅Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
Nimushime iyashorereye ubwoko bwayo mu butayu,
🔅Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[26]Nimushime Imana yo mu ijuru,
    🔅Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
(Zab 136:4-5,13,16,26)

❇️Wowe se hari icyakubuza gushimira Imana? Imana yacu ni urukundo yadukunze tutarabaho kdi idutegurira byose byatuma tugubwa neza. Haranira kuba muri ubwo buntu.

🛐 DATA WERA DUHE GUSOBANUKIRWA N’URURIMI UKORESHA TUBASHE KUMVA IJWI RYAWE.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *