Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 30: TUZAHOZWA AMARIRA TWARIRIYE MURI IYI SI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 30
[2] Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije, ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.
[3] Uwiteka Mana yanjye, naragutakiye urankiza.
[4] Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu, wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo.
[5] Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe, mushime izina rye ryera.
[6] Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.
[7] Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti “ntabwo nzanyeganyezwa.”
[8] Uwiteka ku bw’urukundo rwawe, wari ukomeje umusozi wanjye, wampishe mu maso hawe mpagarika
[11] Uwiteka nyumva umbabarire, Uwiteka mbera umutabazi.”
[12] Uhinduye umuborogo wanjye imbyino, unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo,
[13] Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka. Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka ushimwe kuko ugutakiye wese umwumva.

1️⃣ IMANA YUMVA GUTAKA KW’ABANA BAYO
❇️Imana ntijya yirengagiza gutaka kw’abana bayo. Iyi ndirimbo yaririmbwe Dawidi yeza inzu ye ya cyami ivugwa mu 1 Ingoma 14:1-2. Yerekanye ko kuba atarapfuye ari ukubera Imana, ko nyuma y’umwijima umucyo utambika, ko kandi ushima Imana ayishima akiriho, yapfuye yahindutse umukungugu biba byarangiye.

➡️ Imibereho tubayeho muri iki gihe iragoye, Isi igeze mu marembera, ibyahanuwe birasohora tubireba, abantu bafite ubwoba! Nyamara Ijambo ry’Imana ritubwira riduhumuriza riri : Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.” (Luka 21:28)

🔰Ukutizera kongorera abantu kugira kuti: “Nimucyo dutegereze kugeza ubwo inzitizi zose zikurwaho, ubwo ni bwo dushobora kubona neza inzira ducamo;” ariko ukwizera gutegeka kujya mbere mu butwari, wiringiye ko ibintu byose bishoboka kandi ubyizeye. (AA 190.4)
➡️Ugihumeka izere Imana, wihanga amaso umwijima n’amakuba bikugarije, tumbira Kristu n’ahazaza heza adutegurira. Nka Dawidi, nawe numutabaza aragutabara.

2️⃣ AMARIRA YAWE AZAHOZWA
Kubabara, agahinda n’amarira turirira muri iyi si, Imana irayazi. (Zaburi 56:9)- Ubara kurorongotana kwanjye, ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? Duhumurizwa n’uko umunsi umwe tuzahozwa. (Zaburi 30:6b) – Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.

➡️ Nubwo tubabazwa, Yesu aratubwira ati: Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohana 16:33).

➡Mugenzi ayo makuba, izo ngorane, icyo gihombo, ayo marira…ibyo byose Imana irabizi, kandi ntizaguhana.
👉🏾Nta joro ridacya, nta mwijima udasimburwa n’amanywa, nta mvura idahita, nta bihe bigukomereye Imana itakuvanamo.
⚠Muri byose zirikana ko ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ari byo ukeneye mbere na mbere, mbere yo kongererwa ibisigaye byose.

🛐 MANA UTWITAHO BITANGAJE. DUHE AMAHORO Y’UMUTIMA, MU BIHE BYIZA NO MU BIHE BITUGOYE.🙏

Wicogora Mugenzi.

4 thoughts on “ZABURI 30: TUZAHOZWA AMARIRA TWARIRIYE MURI IYI SI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *