Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 42: YOBU YIHANA, IMANA IRAMUKIZA , IRAMUSHUMBUSHA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 42 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 Gicurasi 2023

📖 YOBU 42
[1] Maze Yobu asubiza Uwiteka ati
[2] “Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”
[3] Iti “Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.
[5] Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
[6] Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”
[7] Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
[8] Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”
[10] Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.
[12] Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi.
[13] Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
[15] Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.

Ukundwa n’Imana, gira umugisha Imana yatugeneye ku isabato, yeze ubugingo bwawe kandi iguhe uburuhukiro n’amahoro y’umutima.

1️⃣ YOBU YIHANA
Nyuma yo gusubizwa no guhatwa ibibazo n’Imana, Yobu yarizinutswe, maze arihana. Ati: Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu

➡️ Hari igihe twirwanirira mu bibazo bitandukanye, tukumva ko dukiranuka, nyamara ntawe ukiranuka numwe. (Yesaya 64:5)- Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.

2️⃣ YOBU ARAKIRA, IMANA IMUSHUMBUSHA IBYO YABUZE BYOSE
Imana imaze kubona uburyo Yobu yamaramaje ntiyatezuka kuyubaha, yamushumbushije abana 10, ndetse imuha inkubwe ebyiri z’ibyo yari atunze byose. (Um. 12-13) – Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi. Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

➡️ Dukomeze dutwarane mu ntambara turwana muri iyi si, nitutagwa isari tuzahabwa ikamba ry’ubugingo. Paulo ati: (2 Timoteyo 4:7-8) – Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

3️⃣ DUSABIRE ABATURENGANYA
Nubwo Elifazi, Burudadi, Zofari n’abandi bahoraga bamunnyega bakubwira ko icyaha cye aricyo cyamuteye ibyago, Yobu ntiyigeze abagirira urwango. Ahubwo yarabasengeye 👉🏽 (Um. 10) – Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.

➡️ Tumenye ko tutarwana n’abantu, ahubwo ni satani. (Abefeso 6:12)- 12.
Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. (Matayo 5:44) – Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru.

Iri sengesho Uwiteka azaryumva kandi abakize, umwanzi wawe mumusengera, ukamugaruza umutima w’ubugiraneza. Burya ni nawe bizagirira umumaro, kuruta uwo nguwo nyine.

🛐 MANA DUHE KWIHANA, GUCA BUGUFI NO KWIZINUKWA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 42: YOBU YIHANA, IMANA IRAMUKIZA , IRAMUSHUMBUSHA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *