Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 15: Aburamu yizera Uwiteka. Uwiteka amusezeranya isezerano . – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 1 GICURASI 2025.

📖 ITANGIRIRO 15
[4]Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.”
[5]Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
[6]Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
[8]Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?”
[17]Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n’urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice.
[18]Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Abarahamu yizeye Imana bimuhwanyirizwa no gukiranuka. Rekera aho kwishingikiriza ko byo ukora, ishingikirize ku byo Kristu yagukoreye.

🔰ISEZERANO RY’UWITEKA
✳️Mu iyerekwa nijoro ijwi ry’Imana riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.”
Ariko intekerezo ze zari zihangayikishijwe cyane n’ibyo yibwiraga ku kudasingira isezerano mu kizere kitajegajega kugeza uwo munsi. Asenga Imana ngo imuhe ibimenyetso bifatika ko isezerano rizasohora. (PP 136.3)
✳️ Ijwi ry’Imana ryumvikanye… rimubwira uko urubyaro rwe ruzabanza kubabazwa mbere yo gutura i Kanani. Yerekwa inama yo gucungura umuntu, mu rupfu rwa Kristu, mu gitambo gihebuje, no mu kugaruka kwe mu cyubahiro. Aburahamu yabonye kandi isi yagaruriwe ubwiza yahoranye muri Edeni, abona agabirwa ibitazashira, ariko gusohora kuzuye kw’isezerano (PP 137.1)
➡️Dushobora kugaya kwihangana kwa Aburamu, ariko kereka uwo byabayeho ni we wabyumva. We na Sara bari bageze mu zabukuru nta mwana, batangiye kwibaza uburyo amasezerano y’Imana azasohora. Yifuzaga rero ibimenyetso simusiga kugira ngo intekerezo ze zisingire neza isezerano.
✅Mu gusenga, ahishurirwa kuba mu bubata k’urubyaro rwe muri Egiputa mbere yo gutura Kanani yo mu isi, ahishurirwa Inama y’agakiza n’uko hazabaho isi nshya. Aribwo isezerano yahawe n’Imana rizaba risohoye byuzuye, urubyaro rwa Aburahamu mu kwizera ruzaba rungana n’umusenyi wo ku nyanja.

Kuri uyu munsi fata icyemezo cyo kuzasoreza muri iri sezerano, natwe niduhange amaso ibitagaragarira amaso bizahoraho iteka.

🛐IMANA IBIDUFASHEMO.🙏🏾

Wicogora Mugenzi II

One thought on “ITANGIRIRO 15: Aburamu yizera Uwiteka. Uwiteka amusezeranya isezerano .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *