Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 33: YAKOBO YUZURA NA ESAWU, AGURA UBUTAKA I SHEKEMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 19 GICURASI 2025

[1] Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo.
[3] Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se.
[4] Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira.
[5] Esawu yubura amaso abona ba bagore n’abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?” Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.”
[8] Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw’iki?” Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”
[9] Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije.
[18] Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy’i Kanani, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y’umudugudu.
[19] Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by’ifeza ijana.
[20] Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yakobo arashyize ahuye n’umuvandimwe we Esawu, abamba amahema, yubaka igicaniro. Ese tujya twibuka gushima Imana kubyo idukorera? Ni ingenzi gushima.

1️⃣ GUHURA KW’ABAVANDIMWE
🔰Mu gihe Yakobo yakiranaga na marayika, hari indi ntumwa iturutse mu ijuru yoherejwe kwa Esawu. Mu nzozi, Esawu yabonye mwene se ava kwa se akamara imyaka makumyabiri mu buhungiro; yabonye umubabaro Yakobo yagize asanze nyina yarapfuye; amubona agoswe n’abamarayika b’Imana. Izo nzozi yazihuje n’ingabo ze yari yohereje, azibwira kutagira icyo zitwara Yakobo, kuko Imana ya se iri kumwe na we. AA 128.4 –
➡Imana yateguye inzira, Nyuma y’imyaka makumyabiri, Yakobo wari umuringanya, ahindurirwa izina yitwa Isiraheli. Gusa byageze ku munota wa nyuma wo guhura agishidikanya, nyamara ntibyari bikwiye kuko inzira y’Uwiteka yari yaraharuwe kera, ahuye na Esawu amwakirana urukumbuzi rwinshi. Ntidukwiriye gushidikanya icyo Imana ivuze, twizere gusa. Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata. (Yesaya 43:1-2). Uyu munsi ninjye / ni wowe ubwirwa, atuzi mu mazina. Urugamba si urwacu ahubwo araturwanirira, ari kumwe natwe; niyo mpamvu tutagomba gushididakanya ku isezerano.

2️⃣ IMBARAGA Y’AMASENGESHO NO GUSHIMA IMANA
🔰Imibereho ya Yakobo ihamya imbaraga z‘amasengesho dusenga iyo turi mu kaga. Ubu ni igihe cyo kugira ngo twimenyereze gusenga ubudasiba, no kugira ukwizera kudatezuka.
Yakobo yubaka igicaniro, acyita *Eli Elohe Isirayeli”. Abazagundira amasezerano y’Imana bose nk’uko Yakobo yabigenje, kandi bakagira ukuri no kwihangana nk’ibyo yari afite, bazanesha nk’uko yanesheje. (AA 130.4).
➡Yakobo yubaka igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli”. Mureke natwe tujye twibuka gushima Imana no gutura ituro ry’ishimwe kuko natwe twahinduriwe amateka, ubwo Yesu yaducunguraga tukitwa Benemana. Kandi abizeye nitugera mu ijuru tuzahahabwa Izina rishya. “Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa. (Ibyah. 2:17).

🛐MUTANGABUGINGO DUHINDURIRE AMAZINA MURI UBU BUZIMA KANDI TWITEGURE KUZAHABWA IZINA RISHYA TUGEZE MU IJURU.🙏🏽

WIcogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *