Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 35: YAKOBO AGANIRA N’IMANA. RASHELI NA ISAKA BAPFA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 21 GICURASI 2025

📖ITANGIRIRO 35
[2]Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda,
[3]duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.”
[4]Baha Yakobo imana z’abanyamahanga zose bari bafite, n’impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y’igiti cyitwa umwela cyari hafi y’i Shekemu.
[5]Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo.
[7]Yubakayo igicaniro, yita aho hantu “Eli Beteli”, kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se.
[19]Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu.
[29]Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Imana itera ubwoba imidugudu yose kugira ngo hatagira ugirira nabi umuryango wa Yakobo. Nyamara ibyo Simeyoni na Lewi bakoze byari byabakururiye abanzi. Abanyabyaha benshi barengerwa n’amasengesho y’abanyabyaha koko. Nawe ba ubera abandi umugisha.

1️⃣ IMANA IRINDA YAKOBO
🕹 Imana ituma abaturage b’icyo gihugu bagira ubwoba, kugira ngo batazahirahira ngo bahorere ab’i Shekemu bishwe . {AA 133.3}
➡Imana itera ubwoba imidugudu yose kugira ngo hatagira ugirira nabi umuryango wa Yakobo. Nyamara ibyo Simeyoni na Lewi bakoze byari byabakururiye abanzi. Abanyabyaha benshi barengerwa n’amasengesho y’abanyabyaha koko. Nawe ba ubera abandi umugisha.

2️⃣DEBORA WAREZE REBEKA ARAPFA
🕹 Kuri Yakobo, kubona uwo mubyeyi wari ukuze yarabaga muri urwo rugo byari umurunga w’igiciro cyinshi, watumaga yibuka imibereho ye ya kera, kandi cyane cyane bigatuma yibuka urukundo n’impuhwe bikomeye nyina yamukundaga .{AA 133.4}
➡Abo bakuze nibubahwe, ibyiza bakoze bibaheshe icyubahiro mu bato. Ni ubukungu buhebuje.

3️⃣ IKINDI CYAHA KIBI
🕹 ..mu muryango wa Yakobo hongeye kubonekamo icyaha giteye ubwoba, cyatumye Rubeni wari umuhungu w’imfura, adahabwa imigisha n’icyubahiro byagenewe abana b’imfura. {AA 134.2}
➡Ni agahinda kubona umwana abona ubwambure bw’umubyeyi cg undi mwene wabo. Ni ubuhenebere burenze

4️⃣KOMERA KU KIBAHUJE
🕹 Yakobo na Esawu bahuriye aho se yari aryamye agiye gupfa. Mukuru we n’ubwo hari igihe yashatse kwihohera, nyamara imyumvire ye yari yaramaze guhinduka bikomeye. Maze Yakobo … aharira mukuru we kuragwa ubutunzi bwa Se, ari na wo murage wonyine Esawu yashakaga cyangwa yabonaga ko ari wo w’agaciro. {AA 134.4}
➡Esawu ntiyari agishaka kwihorera. Abavandimwe bombi bari barigishijwe kimwe, bahamagarirwa kumvira Imana, umwe ahitamo ubutunzi bw’isi, undi ahitamo ubw’ijuru (Yakobo), kandi n’ubw’isi, Imana irabumwongerera nabwo. (Matayo 6:33).
N’uyu munsi, twese turigishwa, nyamara mu by’ukuri tugahitamo inzira zitandukanye. Wahisimo Ute? Isi cg iby’iteka ryose?

🛐 MANA TUBASHISHE GUHITAMO INZIRA Y’UKURI, NO GUFATA IBYEMEZO BIZIMA .🙏🏾

WIcogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *