Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 42 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 06 Gicurasi 2023
đ YOBU 42
[1] Maze Yobu asubiza Uwiteka ati
[2] âNzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.â
[3] Iti âUwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?â Yobu ati âNi cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.
[5] Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
[6] Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.â
[7] Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi wâUmutemani ati âUburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nkâuko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
[8] Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi nâamapfizi yâintama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nkâuko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nkâuko umugaragu wanjye Yobu yagenje.â
[10] Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye nâibyo yari afite kabiri.
[12] Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine nâingamiya ibihumbi bitandatu, nâamapfizi ibihumbi bibiri nâindogobe zâingore igihumbi.
[13] Kandi abyara nâabahungu barindwi nâabakobwa batatu.
[15] Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nkâabakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.
Ukundwa nâImana, gira umugisha Imana yatugeneye ku isabato, yeze ubugingo bwawe kandi iguhe uburuhukiro nâamahoro yâumutima.
1ď¸âŁ YOBU YIHANA
Nyuma yo gusubizwa no guhatwa ibibazo nâImana, Yobu yarizinutswe, maze arihana. Ati: Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu
âĄď¸ Hari igihe twirwanirira mu bibazo bitandukanye, tukumva ko dukiranuka, nyamara ntawe ukiranuka numwe. (Yesaya 64:5)- Kuko twese twahindutse abanduye, kandi nâibyo twakiranutse byose bimeze nkâubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nkâikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nkâumuyaga.
2ď¸âŁ YOBU ARAKIRA, IMANA IMUSHUMBUSHA IBYO YABUZE BYOSE
Imana imaze kubona uburyo Yobu yamaramaje ntiyatezuka kuyubaha, yamushumbushije abana 10, ndetse imuha inkubwe ebyiri zâibyo yari atunze byose. (Um. 12-13) – Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine nâingamiya ibihumbi bitandatu, nâamapfizi ibihumbi bibiri nâindogobe zâingore igihumbi. Kandi abyara nâabahungu barindwi nâabakobwa batatu.
âĄď¸ Dukomeze dutwarane mu ntambara turwana muri iyi si, nitutagwa isari tuzahabwa ikamba ryâubugingo. Paulo ati: (2 Timoteyo 4:7-8) – Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
3ď¸âŁ DUSABIRE ABATURENGANYA
Nubwo Elifazi, Burudadi, Zofari nâabandi bahoraga bamunnyega bakubwira ko icyaha cye aricyo cyamuteye ibyago, Yobu ntiyigeze abagirira urwango. Ahubwo yarabasengeye đđ˝ (Um. 10) – Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye nâibyo yari afite kabiri.
âĄď¸ Tumenye ko tutarwana nâabantu, ahubwo ni satani. (Abefeso 6:12)- 12.
Kuko tudakirana nâabafite amaraso nâumubiri, ahubwo dukirana nâabatware nâabafite ubushobozi nâabategeka iyi si yâumwijima, nâimyuka mibi yâahantu ho mu ijuru. (Matayo 5:44) – Ariko jyeweho ndababwira nti âMukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru.
Iri sengesho Uwiteka azaryumva kandi abakize, umwanzi wawe mumusengera, ukamugaruza umutima wâubugiraneza. Burya ni nawe bizagirira umumaro, kuruta uwo nguwo nyine.
đ MANA DUHE KWIHANA, GUCA BUGUFI NO KWIZINUKWAđ
Wicogora Mugenzi.
Amena