Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 10 GICURASI 2025
📖ITANGIRIRO 34
[1]Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.
[2]Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.
[13]Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.
[14]Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni.
[15]Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe.
[24]Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n’abavaga mu irembo ry’umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry’umudugudu wabo wese.
[25]Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.
[26]Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.
[27]Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahōra konona mushiki wabo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ese ujya wita ku guhitamo inshuti zikuganisha ku MANA? Ese wari uko utemerewe kwihorera? Kutita kuri ibyo byakuzanira kurimbuka.
1️⃣ MBWIRA ABO USŪRA NKUBWIRE UWO URI WE
✳ …umurwa wose wari wahindutse amatongo no kwicana, … Intandaro y’ayo mahano ameze atyo ni igikorwa cy’umukobwa wa Yakobo wari wagendereye abakobwa bo muri icyo gihugu,” maze akifatanya n’abatubaha Imana. Ushakira umunezero mu batubaha Imana wese aba yishyira mu cyanya cya Satani kandi akararikira ibishuko bye. {AA 132.2}
✳Mu rwego rwo kubarinda, Imana ntiyifuzaga ko abana bayo bashyingiranwa n’abapagani. Dina ntiyabyitaho, aboneka ahantu hadakwiye mu gihe kidakwiye. Bigira ingaruka mbi cyane ku nzirakarengane nyinshi.
➡Ku rwacu ruhande, tubane n’abantu bose amahoro ariko nihazamo ikibazo cyo kudahuza imyemerere n’indangagaciro, menya uruzitiro umukristu adakwiye kurenga. Iga iby’Imana kandi usabane nayo cyane kugira ngo ubashe kumenya ijwi ryayo rikugira inama; hato “inshuti” itagukura mu byizerwa. Benshi baribeshya bati “ndajyana nabo sinkore ibyo bakora”. Ibuka Abisirayeri n’Abamowabukazi i Shitimu (Kubara 25:1-3), ntibashoboye kwirinda ikibi.
2️⃣GUHORA NI UKW’IMANA
📖Gutegeka 32:35
Guhōra no kwitura ni ibyanjye,Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana. Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi,Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
📖Rom 12:19-21
[20]Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe.
[21]Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.
➡Muvandimwe abaguhemukira siko nawe ukwiye kubahemukira cg ngo abakwanga nawe ubange. None se ufite Imana nka Se, yatandukana ate n’ufite se satani? Tube mu isi tutari ab’isi
🛐 MANA DUSHOBOZE KUMVIRA INAMA ZAWE, NO KUMENYA IJWI RYAWE . 🙏🏾
WIcogora Mugenzi
Amena. Uwiteka abitubashishe