Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 1: HAHIRWA UDAKURIKIZA IMIGAMBI Y’ABABI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 1
[1] Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi.
[2] Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
[3] Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
[4] Ababi ntibamera batyo, ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
[5] Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, n’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
[6] Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, ariko inzira y’ababi izarimbuka.

Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abe muri wowe. Dushoje igitabo cya Yobu, dutangiye icya Zaburi, Uwiteka azatuyobore.

1️⃣ ZABURI
Zaburi ni indirimbo, ni ibisigo kandi ni amasengesho y’ibihe byose.

➡️ Zaburi zisingiza Imana, ibanda k’uguhimbaza Imana yo yaremye ijuru n’isi kandi ikagirana isezerano n’umuryango wayo. Zaburi 43:4 – Maze nzajya ku gicaniro cy’Imana, ku Mana ni yo munezero wanjye n’ibyishimo byanjye, Nguhimbarishe inanga Mana, ni wowe Mana yanjye.

➡️ Zaburi y’amasengesho. Zaburi 139:23-24 – (23) Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
(24) Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.

➡️ Kwihana no kubahiriza amategeko y’Imana. )Soma Zaburi 51:3-14.)
Zaburi 119:97 – 97.
Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, mi yo nibwira umunsi ukīra.

2️⃣ URAHIRWA
Urahirwa n’Uwiteka, niba udakurikiza imigambi y’ababi, ntuhagarare ahadakwiye, ntiwiwarane n’abakobanyi.

➡️ Muri iki gihe abantu bata igihe cyabo mu kuba ahadakwiye, mu kuvuga amagambo menshi bumva ko ari ibisanzwe, nyamara malaika wandika ntasobwa. (Imigani 10:19)-Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.

⚠️ Hari na none ahandi handikwa ibyaha by’abantu. “Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi.” «Ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. » Umukiza na we aravuga ati: “Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” (II 476.2).

👉🏽 Tuvuge ibikwiye kandi mu gihe gikwiriye. Imana ibidufashemo.

3️⃣ UMUKRISTU, IGITI GIHORA GITOSHYE
🙏🏽Umukristo umeze nk’ibibabi by’icyatsi bituma. – Haranira kuba igiti gitoshye. Wambare imitako wo kwiyoroshya n’umwuka utuje, n’ibyigiciro gihambaye imbere y’Imana. Wishimire ubuntu bw’urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubwitonzi, ubugwaneza, kwizera, kwiyoroshya, kwirinda. Uru ni imbuto z’igiti cya gikristo. Cyatewe ku nzuzi z’amazi, buri gihe cyera imbuto mu gihe gikwiye (Manuscrips 39, 1896). 3BC 1142.2

➡️Ba uwo abashonje basoromaho imbuto zihembura, ba uwo bafite inyota bavomaho amazi y’ubugingo ava kuri Kristu, ba igiti gitoshye giteye ku migezi y’amazi. Kubera Imana, byose birashoboka.

🛐 MANA DUHE KUGANIRA IBIDUFITIYE AKAMARO KANDI BIGUHESHA ICYUBAHIRO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 1: HAHIRWA UDAKURIKIZA IMIGAMBI Y’ABABI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *