Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
YOBU 41: GUKOMERA KW’IMANA KUGARAGARIRA NO MU BYAREMWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 41 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 41
[1]“Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho.Mbese umuntu ntiyazira n’uko ayirebye gusa?
[2]Nta ntwari yahangara kuyibyutsa,None se ni nde wabasha kumpagarara imbere?
[3]Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture?Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye.
[4]“Sinzareka kuvuga iby’ingingo zayo,Cyangwa ububasha bw’imbaraga zayo,Cyangwa umubyimba wayo mwiza.
[5]Ni nde wabasha kuyambura umwambaro wayo w’inyuma?Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo?
[6]Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo?Amenyo yayo uko ameze atera ubwoba.
[7]Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo,Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk’izihambiranijwe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese ninde wabasha guhagarara imbere y’Imana?

1️⃣ KO IBYAREMWE BIHAMBAYE, UMUREMYI WABYO SE WE?
❇️Mu gice cya 40 Imana yerekanye gukomera kw’imvubu, none ubu iri kwerekana uko ingona na yo itangaje. Ibyo byose ni ukugirango ari Yobu ari natwe dutekereze kuri kiriya kibazo cyo ku murongo wa kabiri ngo:
📖 Nta ntwari yahangara kuyibyutsa, NONE SE NI NDE WABASHA KUMPAGARARA IMBERE?
[3]Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture? Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye. (Yobu 41:2-3)

📖[8]“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. [9]“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira. (Yesaya 55:8-9).

➡️Muvandimwe atari igitambo cya Kristu ntawahagarara, ntawazahagarara imbere y’Isumbabyose. Kuko ngo ” abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. (Yohani 1:12).
Komeza icyo ufite hatazagira ukikwaga.

🛐 MANA IBYO WAREMYE MU MINSI ITANDATU BIRATANGAJE, KU MINSI WA KARINDWI UTWUMVISHE GUKOMERA N’ICYUBAHIRO BYAWE, MAZE DUCE BUGUFI.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 41: GUKOMERA KW’IMANA KUGARAGARIRA NO MU BYAREMWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *