Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 21 : KUKI ABABI N’ABEZA BAGIRIRWA KIMWE⁉️ – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 21
[7-8] “Ni iki gituma abanyabyaha babaho, Bakisazira ndetse bakarushaho gukomera? Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba, N’ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.

[9] Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zikanga, Kandi inkoni y’Imana ntibabanguriwe.
[10] Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora, N’inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.
[11] Abana babo bato babagenda imbere nk’umukumbi, Kandi abana babo barabyina.
[12] Baririmbishwa n’ishako n’inanga, Bakishimira ijwi ry’umwironge.

[13] Iminsi yabo bayimara baguwe neza, Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze.
[14] Bakabwira Imana kandi bati ‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’
[15] Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere? Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’

[16] Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo, Inama y’inkozi z’ibibi imbe kure.
[17] “Ni kangahe itabaza ry’abanyabyaha rijya rizima, Ibyago byabo bikabageraho, Imana ikabagororera imibabaro, Ibitewe n’uburakari bwayo,
[29] “Mbese ntimurakabaza abagenzi? Ntimuzi icyo bahamije,
[30] Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w’amakuba, Kandi ko bajyanywe mu munsi w’uburakari?

[31] Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye? Ni nde wamwitura ibyo yakoze?
[33] Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera, Kandi abantu bose bazamukurikira, Nk’abamubanjirije batabarika.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ibyo ubona ukabona nta gisubizo bifite, imbere y’Imana igisubizo kirahari.

1️⃣ KUKI ABAKIRANIRWA BAGUBWA NEZA

🔰 [8] “Ni iki gituma abanyabyaha babaho, Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera? Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba, N’ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.

⏯️ Nshuti nkunda aho niwaba wibaza iki kibazo? Ntibikubabaze! Habakuki nawe yarakibabije ariko asoza abonye igisubizo. Nawe rero ntutagwa isari uzasubizwa. Nyuma yo kwitegereza ibyamubagaho no kubona ibibera ku isi, Habakuki yateye hejuru agira ati: “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano. Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye. (Habakuki 1:2-4)

⏯️ Umubwiriza hari icyo abivugaho: Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n’abanyabwenge bari mu maboko y’Imana, n’imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo. Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y’abakiranutsi n’ay’abakiranirwa ni amwe, ay’umwiza uboneye n’ay’uwanduye, ay’utamba ibitambo n’ay’utabitamba, uko umwiza amera ni ko n’umunyabyaha ameze, urahira ameze nk’utinya kurahira. Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y’ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y’abantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima y’abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo. (Umubwiriza 9:1-3).

2️⃣ UMUNYABYAHA ABIKIWE UMUNSI W’AMAKUBA

🔰 Nibyo koko abanyabyaha bashobora kugubwa neza! Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga, Kandi inkoni y’Imana ntibabanguriwe. Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora, N’inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura. Abana babo bato babagenda imbere nk’umukumbi, Kandi abana babo barabyina. (Yob 8:10)
ariko hari cyo Umubwiriza yabivuzeho.

⏯️ Maze kandi nabonye munsi y’ijuru, aho kubona imanza zitabera habaye ibyaha, ahahoze ibyo gukiranuka, ibyaha ni ho byasubiye. Ni ko kwibwira mu mutima wanjye nti “Imana izacira urubanza abakiranutsi n’abanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cy’ikintu cyose n’umurimo wose.”(Umubwiriza 3: 16-17).

⏯️ Umubwiriza yarongeye aravuga ati: “Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.” (Umubwiriza 11:9)

⚠️ Mu gihe cy’imyaka igihumbi, hagati y’umuzuko wa mbere n’uwa kabiri, nibwo abanyabyaha bazacirwa imanza. Intumwa Pawulo avuga ko uru rubanza ari igikorwa kizakurikira kugaruka kwa Yesu. “Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mutima.” Umuhanuzi Daniyeli ahamya ko igihe Umukuru Nyiribihe byose yazaga, “igihe cyarageze intore z’Ishoborabyose zirarenganurwa.” Muri icyo gihe, abakiranutsi bazaba ari abami n’abatambyi b’Imana. Mu Byahishuwe, Yohana aravuga ati: “Mbona intebe z’Ubwami mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza.” “Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi bazimana na We imyaka igihumbi.” Nk’uko intumwa Pawulo abivuga, ni muri icyo gihe “abera bazacira isi urubanza. ”

🔰 Hamwe na Kristo, abakiranutsi bazacira abakiranirwa imanza, hakurikijwe amahame ya Bibiliya, urubanza rucibwe hakurikijwe iby’umuntu wese yakoze akiriho. Kandi na none bazagenera igihano kibabaje umuntu wese hakurikijwe ibyo yakoze; maze byandikwe imbere y’amazina yabo aboneka mu gitabo cy’urupfu. II 635.3

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUZAHAGARARA IMBERE YAWE TUDATSINZWE N’URUBANZA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 21 : KUKI ABABI N’ABEZA BAGIRIRWA KIMWE⁉️”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *