Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 22 : ELIFAZI AHAMYA YOBU KO ICYAHA ARI CYO CYAMUTEYE IBYAGO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.


📖 YOBU 22

[1] Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati
[2] “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.
[3] Mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?

[4] Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?
[5] Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.
[6] Kuko wajyanye ingwate z’abo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.

[7] Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.
[15] “Mbese uzakomeza inzira ya kera, Iyo abanyabyaha banyuzemo?
[16] Bakuweho igihe cyabo kitaragera, Urufatiro rwabo rutemba nk’umugezi.
[17] Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’ Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’

[18] Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, Ariko imigambi y’inkozi z’ibibi imba kure.
[19] Abakiranutsi barabireba bakishima Kandi abatariho urubanza barabaseka.
[23] Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y’urugo rwawe uzakomera.

[24] Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu, N’izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo,
[25] Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi, N’ifeza y’igiciro cyinshi.
[26] Ni bwo uzishimira Ishoborabyose, Ukerekeza amaso yawe ku Mana.
[30] Ndetse izarokora n’uriho urubanza, Ni ukuri azakizwa no kubonera kw’amaboko yawe.

“Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ntitwahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo twahawe no kubabazwa ku bwe,

1️⃣ UKURI ELIFAZI ATASOBANUKIWE

🔰[4] Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha? [23] Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y’urugo rwawe uzakomera.

⏯️ Dushingiye mu Gutegeka kwa kabiri igice cya 28 ahavuga imigisha n’imivumo ndetse n’andi masomo menshi yo muri Bibiriya wakwibwira ko ibyo Elifazi avuga ari ukuri kuzuye, ariko siko bimeze rwose hari ukundi kuri yirengagije. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi 1:29 tubwirwa aya magambo: “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe.

⚠️ Mu mpano zose Imana ishobora GUHA abagabo n’abagore, nta n’imwe yiringirwa kandi ihwanije icyubahiro gikomeye no kugirana umushyikirano na Kristo mu mibabaro ye. Yaba Enoki wajyanywe mu ijuru, cyangwa Eliya wazamuwe mu magare y’umuriro, nta n’umwe wahawe icyubahiro kiruta icya Yohana Mubatiza waguye mu nzu y’imbohe. (Rengera ubuzima P. 109)

⏯️ Imana ntiha agaciro abagabo n’abagore kubera ubutunzi bwabo, amashuri cyangwa se imyaka yabo. Ibaha agaciro ikurikije kubonera kw’ibitekerezo byabo n’ubwiza bw’imico yabo. Ireba uko umwuka wayo bafite ungana, n’uko imibereho yabo igaragaza ishusho yayo. Kuba ukomeye mu bwami bw’Imana ni ukumera nk’umwana muto mu byo kwicisha bugufi, kwiyoroshya mu byo kwizera no kugira urukundo rutaranganwa uburyarya. Kristo yaravuze ati“ Ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye aba umugaragu wanyu.” Matayo 20:26 [Rengera ubuzima P. 109]

2️⃣ URUGAMBA TURWANA
🔰Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko. Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”

⚠️ Abenshi ntidusobanukiwe n’imiterere y’urugamba turwana; ndetse ab’intwari batera ikirenge mu cya Petero bibwira ko gutema amatwi aribyo bizabageza ku ntsinzi; reka da! Ni ukwishuka. Ikerekezo cy’urugamba kiri mu ntoki z’Umugaba mukuru. Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.
(Ibyah 1:7)

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KURUSHAHO GUSOBANUKIRWA URUGAMBA TURWANA.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 22 : ELIFAZI AHAMYA YOBU KO ICYAHA ARI CYO CYAMUTEYE IBYAGO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *