Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 19: ASUBIZANYA UKWIZERA GUKOMEYE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya Yobu usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 19
Yobu 19:23-29
[23]“Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!Iyaba yari yanditswe mu gitabo!
[24]Akandikishwa ikaramu y’icyuma n’icyuma cy’isasu,Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka.
[25]Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
[26]Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,Nzareba Imana mfite umubiri.
[27]Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi.Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi.
[28]Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti‘Twamurenganya dute,Ko afite impamvu zimuha urubanza?’
[29]“Nimutinye inkota,Kuko uburakari buteza guhanwa n’inkota,Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mu kababaro kenshi yahamije ko afite Umucunguzi ataramubona, arashikama. None twabayeho yaraje ku isi akaducungura tukabura kumwizera!

1️⃣UKWIZERA MU GIHE CY’UMUBABARO
📖Yobu 19:25 Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.

🔰Umukiza ntiyigeze yijujuta. Mu maso he hakomeje kugaragaza ituze n’ubwitonzi, ariko yari afite ibitonyanga by’ibyuya mu maso he…. Nta biganza bigira impuhwe byari hafi ye ngo bimuhanagure ibyo byuya ubwo yendaga gupfa, kandi nta magambo meza cyangwa y’impuhwe yabwiwe yo kumukomeza umutima.
Mu gihe abasirikari bariho bakora ibikorwa byabo biteye ubwoba, Yesu yasabiye abanzi be ati, “Data ubababarire; kuko batazi icyo bakora.”…
Ntiyigeze abwira nabi abasirikari bariho bamugirira nabi. Ntabwo yigeze atekereza kwihorera ku batambyi n’abakuru b’Abayuda bari bashishikajwe cyane no gusoza umugambi wabo mubi. Kristo yabagiriye impuhwe mu gucumura kwabo n’ubutamenya. Maze abasabira kubabarirwa agira ati, “kuko batazi icyo bakora.”
UIB 507.3

➡️Mu ngorane zikaze ntitugahange amaso ibiri kukubabaza, cg abari kukubabaza, ujye uyahanga Umucunguzi wacu. Akababaro yagize akakihanganira, natwe azatubashisha kukihanganira. Ni We ubasha kumva no gusobanukirwa uburemere bw’intimba iremereye umutima wawe, guhangayika n’ ubwoba ufite, …
Abantu bamwe bazaguca intege, uzahite wibuka ko ufite inshuti ihebuje, ibana nawe mu bihe byose. Shikama, izere, Umucunguzi wawe ariho.

2️⃣IBYIRINGIRO BY’UMUGISHA
📖Yobu 19:27 Nzayireba ubwanjye,Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi.Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi.

📖1 Tes 4:16-17
[16]Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,
[17]maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose .

➡️Ese ni ibihe byiringiro biruta ibi? Kuvana amaso ku buzima bugoye bw’igihe gito, tukayahanga ibyishimo by’iteka ryose, byatuma kwiheba, kuganya, no gucika intege bibura aho biduhera.
Nkwifurije kugira ibyiringiro by’umugisha byo kuzahura n’Umwami wacu, twishimira isozwa ry’intambara ikomeye.

🛐MANA YACU TWONGERERE KWIZERA. DUHE KWITA KU IHEREZO RYACU NO KUDAHERANWA N’AGAHINDA. DUHE GUHANGA AMASO UMUCUNGUZI🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 19: ASUBIZANYA UKWIZERA GUKOMEYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *