Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 16: YOBU ASUBIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 16
[1]Maze Yobu arasubiza ati
[2]“Numvise byinshi nk’ibyoMwese ko muri abahumuriza baruhanya.
[3]Mbese amagambo y’ubusa ntabwo azashira?Ikigutera kunsubiza ni iki?
[4]Nanjye nashobora kuvuga nkamwe,Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye, Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura, Nkabazunguriza umutwe.
[5]Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye, No guhumuriza k’ururimi rwanjye kwaborohereza.
[9]Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya,Yampekenyeye amenyo, Umwanzi wanjye ankanuriye amaso.
[11]Imana yangabije abatayubaha,Injugunya mu maboko y’inkozi z’ibibi.
[12]Nari nguwe neza maze iramvunagura,Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura, Kandi ingira intego yayo.
[18]“Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye, Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza.
[19]N’ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru, Indengera iri hejuru.
[20]Incuti zanjye zirankoba, Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y’Imana,
[21]Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya,N’umwana w’umuntu uburana na mugenzi we.
[22]Kuko imyaka mike nishira, Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mu marira akobora amaso Yobu yasubije atavuga nabi. Kandi yerekanye iwo yishingikirijeho.

1️⃣ WISHINJURA UTE?
📖Yobu 16:5,16
Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye,No guhumuriza k’ururimi rwanjye kwaborohereza.
…Mu maso hanjye hakobowe no kurira,Amaso yanjye ararerembura nk’uwenda gupfa,

➡️N’ubwo akababaro kari kenshi, bamushinja, bamunegura, bamuzinguriza umutwe, kandi azi ko bamurenganya, nta mvugo y’uburakari mu kugaragaza ukuri kwe. Ahubwo yaberetse ko iyaba bo yaribo yari guhumuriza ubabaye.
👉🏽Abafite Imana ho umuyobozi, imivugire yabo izabyerekana, uko bitwara k’ubaciye intege gutandukanye n’ukw’ab’isi bagenza.

2️⃣ UMUVUGIZI WAWE NI INDE?
📖Yobu 16:19-20
N’ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru, Indengera iri hejuru. Incuti zanjye zirankoba, Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y’Imana ,

📖Umurongo 21 mu Cyongereza: JOB 16: 21 NIV “on behalf of a man he pleads with God as one pleads for a friend. ➡️ Avuganira umuntu ku Mana, Nk’uko umuntu avuganira inshuti.

🔰Isi yeguriwe Kristo kandi, binyuze muri We, imigisha yose iva ku Mana yagejejwe ku nyokomuntu yaguye. Yari Umucunguzi mbere ndetse na nyuma yo guhinduka umuntu Kwe. Icyaha kikibaho, Umucunguzi yari ariho. Yahaye abantu bose umucyo n’ubugingo, kandi buri wese azacirwa urubanza hakurikijwe uko umucyo yahawe ungana. Kandi rero, uwatanze umucyo, Uwaje gushaka ubugingo bw’umuntu yingingana ibambe ryinshi ashaka kubuvana mu cyaha ngo abugeze mu buziranenge, ni we Muvugizi kandi akaba n’Umucamanza wabwo icyarimwe. UIB 132.2

➡️Yobu yari azi uyu Muvugizi kandi Umucamanza. Ese wowe iyo ugeze mu bibazo bigoye kubonera ibisubizo, ubuzima bugoye kwakira, akarengane bigoye kwihanganira, wisunga nde? Ibyiringiro byawe bashingira kuki? Kuri inde?

🛐 MANA NZIZA, DUHE KWEGURIRA KRISTU BYOSE, MU BIHE BIGORANYE N’IBYOROHEJE TWIBUTSE KUBIMWIKOREZA BYOSE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 16: YOBU ASUBIZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *