Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 15: ELIFAZI YONGERA KUVUGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 15
[1] Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati
[2] “Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw’ubusa, akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba?
[3] Mbese yagisha impaka n’amagambo adafite impamvu? Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro?
[4] Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho, kandi ubuzanije no kuyisenga.
[5] Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe, nawe wihitiyemo ururimi rw’ubucakura.
[6] Akanwa kawe ni ko kakurega si jye, ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya.
[7] Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka? Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa?
[8] Wigeze kumva inama zihishwe z’Imana? Mbese wihariye ubwenge?
[9] Ibyo uzi tutazi ni ibiki? Icyo umenya tudafite ni iki?
[10] Turimo abameze imvi n’abasaza rukukuri, baruta so ubukuru.
[11] Mbese ibihumuriza by’Imana bikubereye bike, ntibiguhaza? N’amagambo y’ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mu isi duhura n’ibiduca intege, abakadukomeje bakadusonga, twikomeze kuri Yesu inshuti y’ukuri.

1️⃣ INYOKOMUNTU IRABIHUJE
Ibyo Elifazi yavugaga ni ukuri, ku birebana nuko abantu bose ari abanyabyaha. Icyaha ndetse no kubabara bihuriweho n’inyokomuntu yose. Kandi n’ibyago abantu bahura nabyo bikomoka ku cyaha. Buri gihe Imana igeragereza ubwoko bwayo mu itanura ry’imibabaro. Mu itanura rigurumana, nimo inkamba zitandukanirizwa n’izahabu nyakuri y’imico ya Gikristo. (Ibyigisho bya SS 4/2016, P. 81).

➡️ N’ubwo duhura n’ibigeragezo n’umubabaro, Yesu araduhumuriza ati : Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohana 16:33). Dukomezwa n’Ijambo ry’Imana na Yesu watsinze urupfu na satani, nitutagwa isari tuzishimana na We byose byakuweho.

2️⃣ UBWOKO BW’IMANA BUZARENGANYWA
Igihe kigiye kuza ndetse kiri bugufi, abizera Imana by’ukuri bakarenganywa.

➡️ Ubwo Satani ashinja abantu b’Imana kubera ibyaha byabo, Uhoraho amwemerera kubagerageza uko ashoboye kose. Ibyiringiro byabo, kwizera kwabo no gushikama mu Mana kwabo, bizageragezwa bikomeye. Nibasubiza amaso inyuma bagatekereza ibyashize, ibyiringiro byabo bizacogora; kuko nta byiza byinshi bazasanga barakoze mu mibereho yabo. Basobanukiwe neza nta gushidikanya intege nke zabo no kuba badashyitse kwabo. Satani yihatira kubatera ubwoba ngo batekereze ko bahindutse akahebwe, kandi ko ibizinga byo gukiranirwa kwabo bidateze guhanagurika. Ibyo bizamwiringiza ko acogoje kwizera kwabo, ko bagiye kugwa mu bishuko bye maze bigatuma bahakana Imana. (II 597.3)

👉🏽 ” Icyo gihe kizaba ari igihe cy’amakuba kitigeze kubaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w’abamarayika, akaba n’umurinzi w’ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy’Imana azarokoka.” (II 593.1). Amen kandi amen 🙏

🙏🙏Dushime Imana ko ituzi kandi izi Itangiriro n’iherezo ryacu. Natwe duharanire gushaka mu maso hayo, tumenyane. (Yesaya 55:6) Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.

🛐 MANA DUHE KWITEGURA BIKITWA NONE, UTWIYEREKE TUKUBONE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 15: ELIFAZI YONGERA KUVUGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *