Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.
📖 YOBU 17
[1]“Umwuka wanjye uraheze,iminsi yanjye irashize,Igituro kirantegereje.
[2]Ni ukuri nkikijwe n’abakobanyi,Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.
[5]Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago,Amaso y’abana be aziheba.
[6]Ariko yangize iciro ry’imigani mu bantu,Kandi bancira mu maso.
[7]Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza,N’ingingo zanjye zose zimeze nk’igicucu.
[11]“Iminsi yanjye irashize,Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa.
[12]Ijoro barihinduye amanywa,N’umucyo usatiriye umwijima.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Igihe nta muntu ukwitayeyo, Umuremyi we akuba hafi..
1️⃣ IMANA NI URUKUNDO NIYO UTABISOBANUKIRWA
🔰Abemeragato banga Kwizera, Kuko mu bwenge bwabo bufite aho bugarukiye, badashobora gusobanukirwa n’ububasha butagira imbibi bw’Imana mu kwihishirira abantu. N’imikorere y’umubiri w’umuntu ubwawo ntabwo umuntu yayisobanukirwa ku buryo bwuzuye; igaragaza amayobera abanyabwenge benshi badasobanukirwa. 3BC 1141.2
➡️Akenshi mu byago, ubwenge bwacu buke ntibushobora gushyikira iby’urukundo rw’Imana. Nyamara nyuma yabyo twasubiza amaso inyuma tugasanga ibyo twitaga ibyago byari byihishemo imigisha. Kuko burya ikiraza inshinga Imana, ni ukugira ubugingo bw’iteka, ahazaba ibyishimo by’igihe cy’iteka ryose mu gihe ku isi tubabazwa igihe gito. Ntuzabure ibudapfa, kugerayo n’ubuntu utwarwa mu modoka yitwa kwizera.
2️⃣ IZI BYOSE?
📖Yobu 17:9
Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye, N’ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.
🔰Nta kintu na kimwe cyabera ku isi no mu isanzure ryose yaremye, Imana ibera hose icyarinwe itazi. Nta kintu haba na kimwe kiba mu bizima bw’umuntu Umuremyi wacu atazi. 3BC 1141.5
➡️ Ibyo unyuramo byose, Uwiteka Imana yewe irabizi. Komeza kugira ibyiringiro, kure habi waba warageze hose. Byose irabizi, Nawe irakuzi WESE wese, ijisho ryayo nta kirosoba.
🛐 MANA NZIZA, DUHE IBYIRINGIRO BISHYITSE IBIHE BYOSE BYOSE🙏
Wicogora Mugenzi.
Amena. Imana iduhe kugura ibyiringiro bishyitse muri yo.