Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 17: UMWAMI YEHOSHAFATI ARAKOMERA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 17
[1] Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.
[2] Ashyira ingabo ze mu midugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike yose, ashyira n’ibihome mu gihugu cy’i Buyuda no mu midugudu y’i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye.
[3] Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli.
[4] Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk’uko Abisirayeli bagenzaga.
(5] Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n’icyubahiro gikomeye.
[6] Umutima we wogezwa mu nzira z’Uwiteka, kandi akuraho n’ingoro na Asherimu byari i Buyuda.
[12] Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko.
[13] Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y’i Buyuda, akagira n’abantu b’ingabo bakomeye b’intwari i Yerusalemu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Yehoshafati yarakomeye ku ngoma ye, kuko yubashye Uwiteka.

1️⃣UWITEKA ABANA NA YEHOSHAFATI
🔰 Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendaga ingeso za sekuruza Dawidi kandi akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo.

❇️Mu mwete yakoreshaga kugira ngo ayoborane ubwenge, Yehoshafati yaharaniye kumvisha abo yayoboraga kurwanya imigirire yo gusenga ibigirwamana badakebakeba. Abantu benshi mu bwami bwe “baturaga kandi bakosereza imibavu ku tununga.” Ntabwo umwami yahise asenya izo ngoro zari ku tungunga; ahubwo kuva mu itangiriro ry’ingoma ye yagerageje kurinda ubwami bw’Ubuyuda ibyaha byarangaga ubwami bw’amajyaruguru bwari buyobowe na Ahabu bayoye igihe kimwe imyaka myinshi. Yehoshafati ubwe yari indahemuka ku Mana. AnA 173.1
Muvandimwe nawe gira ingeso zituma Imana yishimira kubana nawe.

2️⃣ ASHYIRAHO ABAMUKORERA MU MIDUGUDU
🔰Yehoshafati yashyizeho abatware mu midugudu, yegereza abaturage ubuyobozi.

❇️ Mu bwami bwose bw’Ubuyuda, abantu bari bakeneye kwigishwa amategeko y’Imana. Umutekano no kugubwa neza byari bishingiye mu gusobanukirwa aya mategeko; kandi kubwo gukurikiza ibyo asaba mu mibereho yabo, bajyaga kuba indahemuka ku Mana no ku bantu. Kubera ko ibi Yehoshafati yari abizi neza, yateye intambwe yo guhaza abo yayoboraga ubwenge buhamye bwo mu Byanditswe Byera. Ibikomangoma byari bishinzwe uturere dutandukanye tw’ubwami bwe byahawe amabwiriza yo gutegura umurimo utunganye wo kwigisha abatambyi. Bamaze gushyirwaho n’umwami, abo bigisha bakoraga bagenzurwa n’ibikomangoma mu buryo butaziguye, maze “bagenda imidugudu y’i Buyuda yose bigisha abantu.” 2Ngoma 17:7-9. Kandi kubw’uko abantu benshi baharaniraga gusobanukirwa ibyo Imana ibasaba no kwitandukanya n’icyaha, habayeho ububyutse. AnA 173.3

➡️ Ubwinshi bwo kugubwa neza Yehoshafati yagize nk’umuyobozi, yabikesheje uyu mugambi w’ubwenge wo gukemura ubukene mu by’umwuka bw’abo yayoboraga. Hari inyungu ikomeye iva mu kumvira amategeko y’Imana. Mu kumvira ibyo Imana isaba habamo imbaraga ihindura izana amahoro n’umutima mwiza mu bantu. Iyaba inyigisho z’ijambo ry’Imana zagirwaga imbaraga igenga abantu mu mibereho y’umugabo n’umugore wese, iyaba ubwenge n’umutima byagengwaga n’imbaraga ikumira y’ijambo ry’Imana, ibibi bibaho muri iki gihe muri rusange no mu mibanire y’abantu ntibyabona umwanya. Buri muryango wose wasohokamo imbaraga ituma abagabo n’abagore bakomera mu by’umwuka kandi bakagira imbaraga mu by’imico mbonera, bityo ibihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo bagashyirwa ku mwanya wo hejuru. AnA 174.1

3️⃣ YEHOSHAFATI YUBAHWA N’UBWAMI BUMUZENGURUTSE
🔰 Uwiteka amuha igitinyiro, Ubwami bumukikije buramutinya, bamutura amaturo.

❇️ “Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.” (2 Ngoma 17:10). “Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane; yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko. AnA 174.2

➡️ Nitwubaha Imana izaturwanirira, ibe mu ruhande rwacu. Abaroma 8:31 – None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?

🛐 MANA TUGUSHIMIYE KO UHORA UTURWANIRIRA, TURINDE GUCOGORA🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 17: UMWAMI YEHOSHAFATI ARAKOMERA</em>.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *