Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
đ 2 NGOMA 17
[1] Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.
[2] Ashyira ingabo ze mu midugudu yâi Buyuda igoswe nâinkike yose, ashyira nâibihome mu gihugu cyâi Buyuda no mu midugudu yâi Bwefurayimu, iyo se Asa yahindĹŤye.
[3] Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze BÄli.
[4] Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nkâuko Abisirayeli bagenzaga.
(5] Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, nâicyubahiro gikomeye.
[6] Umutima we wogezwa mu nzira zâUwiteka, kandi akuraho nâingoro na Asherimu byari i Buyuda.
[12] Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome nâimidugudu yâububiko.
[13] Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu yâi Buyuda, akagira nâabantu bâingabo bakomeye bâintwari i Yerusalemu.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Yehoshafati yarakomeye ku ngoma ye, kuko yubashye Uwiteka.
1ď¸âŁUWITEKA ABANA NA YEHOSHAFATI
đ° Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendaga ingeso za sekuruza Dawidi kandi akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo.
âď¸Mu mwete yakoreshaga kugira ngo ayoborane ubwenge, Yehoshafati yaharaniye kumvisha abo yayoboraga kurwanya imigirire yo gusenga ibigirwamana badakebakeba. Abantu benshi mu bwami bwe âbaturaga kandi bakosereza imibavu ku tununga.â Ntabwo umwami yahise asenya izo ngoro zari ku tungunga; ahubwo kuva mu itangiriro ryâingoma ye yagerageje kurinda ubwami bwâUbuyuda ibyaha byarangaga ubwami bwâamajyaruguru bwari buyobowe na Ahabu bayoye igihe kimwe imyaka myinshi. Yehoshafati ubwe yari indahemuka ku Mana. AnA 173.1
Muvandimwe nawe gira ingeso zituma Imana yishimira kubana nawe.
2ď¸âŁ ASHYIRAHO ABAMUKORERA MU MIDUGUDU
đ°Yehoshafati yashyizeho abatware mu midugudu, yegereza abaturage ubuyobozi.
âď¸ Mu bwami bwose bwâUbuyuda, abantu bari bakeneye kwigishwa amategeko yâImana. Umutekano no kugubwa neza byari bishingiye mu gusobanukirwa aya mategeko; kandi kubwo gukurikiza ibyo asaba mu mibereho yabo, bajyaga kuba indahemuka ku Mana no ku bantu. Kubera ko ibi Yehoshafati yari abizi neza, yateye intambwe yo guhaza abo yayoboraga ubwenge buhamye bwo mu Byanditswe Byera. Ibikomangoma byari bishinzwe uturere dutandukanye twâubwami bwe byahawe amabwiriza yo gutegura umurimo utunganye wo kwigisha abatambyi. Bamaze gushyirwaho nâumwami, abo bigisha bakoraga bagenzurwa nâibikomangoma mu buryo butaziguye, maze âbagenda imidugudu yâi Buyuda yose bigisha abantu.â 2Ngoma 17:7-9. Kandi kubwâuko abantu benshi baharaniraga gusobanukirwa ibyo Imana ibasaba no kwitandukanya nâicyaha, habayeho ububyutse. AnA 173.3
âĄď¸ Ubwinshi bwo kugubwa neza Yehoshafati yagize nkâumuyobozi, yabikesheje uyu mugambi wâubwenge wo gukemura ubukene mu byâumwuka bwâabo yayoboraga. Hari inyungu ikomeye iva mu kumvira amategeko yâImana. Mu kumvira ibyo Imana isaba habamo imbaraga ihindura izana amahoro nâumutima mwiza mu bantu. Iyaba inyigisho zâijambo ryâImana zagirwaga imbaraga igenga abantu mu mibereho yâumugabo nâumugore wese, iyaba ubwenge nâumutima byagengwaga nâimbaraga ikumira yâijambo ryâImana, ibibi bibaho muri iki gihe muri rusange no mu mibanire yâabantu ntibyabona umwanya. Buri muryango wose wasohokamo imbaraga ituma abagabo nâabagore bakomera mu byâumwuka kandi bakagira imbaraga mu byâimico mbonera, bityo ibihugu ndetse nâabantu ku giti cyabo bagashyirwa ku mwanya wo hejuru. AnA 174.1
3ď¸âŁ YEHOSHAFATI YUBAHWA NâUBWAMI BUMUZENGURUTSE
đ° Uwiteka amuha igitinyiro, Ubwami bumukikije buramutinya, bamutura amaturo.
âď¸ âUwiteka ateza ubwoba abami bâibihugu bihereranye nâi Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.â (2 Ngoma 17:10). âMaze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane; yubaka mu Buyuda ibihome nâimidugudu yâububiko. AnA 174.2
âĄď¸ Nitwubaha Imana izaturwanirira, ibe mu ruhande rwacu. Abaroma 8:31 – None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
đ MANA TUGUSHIMIYE KO UHORA UTURWANIRIRA, TURINDE GUCOGORAđđ˝
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka aduhe kubana nawe no kumugira nyambere kuko aribyo shingiro ry’ibindi byose.