Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 16: GUSIMBUZA IMANA ABAKOMEYE B’ISI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 16
[1] Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w’Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda n’abavayo.
[2] Asa abibonye akura ifeza n’izahabu mu butunzi bwo mu nzu y’Uwiteka no mu bwo mu nzu y’umwami, abyoherereza Benihadadi umwami w’i Siriya wabaga i Damasiko, amutumaho ati
[3] “Hagati yanjye nawe hariho isezerano nk’uko ryabaga kuri so na data. Dore nkoherereje ifeza n’izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w’Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.”
[6] Nuko Umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye yaho n’ibiti byaho Bāsha yari yubakishije, aherako abyubakisha i Geba n’i Misipa.
[7] Muri icyo gihe, Hanani bamenya araza asanga Asa umwami w’Abayuda aramubwira ati “Kuko wiringiye umwami w’i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z’umwami w’i Siriya zigukira.
[8] Mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza.
[9] Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.”
[10] Maze Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y’imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe.
[11] Kandi indi mirimo ya Asa, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli.
[12] Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda ku ngoma ya Asa, arwara ibirenge, indwara iramukomereza cyane. Ariko arwaye ntiyashaka Uwiteka, ahubwo ashaka abavuzi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Hari abakorera Imana igihe kirekere bikazasoza babivuyemo. Mbega ibyago biruta ibindi!

1️⃣ ASA NTIYIRINGIRA UWITEKA, ASABA AMABOKO I SIRIYA.
🔰 Ubusanzwe Asa ntiyapfaga kugira icyo akora atabajije Imana. Nyamara aha yarateshutse ajya gusaba ubufasha Umwami w’i Siriya! Ariko ntibyamuguye neza.

➡️Amateka maremare y’umurimo Asa yakoranye ubudahemuka yaje gushyirwamo agatotsi n’amakosa amwe yakoze incuro nyinshi igihe yananirwaga kwiringira Imana byuzuye. Igihe kimwe ubwo umwami w’Abisirayeli yinjiraga mu Buyuda maze akigarurira umudugudu witwaga Rama wari ugoteshejwe inkike kandi wari ku birometero nka 8 uvuye i Yerusalemu, Asa yashatse uko yatabarwa akoresheje kwifatanya ba Benihadadi umwami wa Siriya. Uku kunanirwa kwiringira Imana yonyine mu gihe yari mu kaga yagucyahiwe bikomeye n’umuhanuzi Hanani waje agasanga umwami Asa amuzaniye ubutumwa buvuga buti: AnA 96.1

➡️“Kuko wiringiye umwami w’i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z’umwami w’i Siriya zigukira. Mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza. Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.” 2Ngoma 16:7-9. AnA 96.2

➡️ Nyamara n’ubwo bamwe biringira amagare, mureke twe twiringire Uwiteka. Zaburi 20:8 hati : Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. Zaburi 20:8

2️⃣ IHEREZO RYA ASA.
🔰 Asa yakoze imirimo
myiza, ariko Ikibabaje yashoje nabi ! Ajya kwa bamenya kubaza iherezo ry’urugamba, abuze igisubizo yibwiraga aramufungisha.

➡️ Kuko wiringiye umwami w’i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z’umwami w’i Siriya zigukira. Mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza. Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.” 2Ngoma 16:7-9. AnA 96.2

➡️ Aho kugira ngo yicishe bugufi imbere y’Imana bitewe n’ikosa yari yakoze, “Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y’imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe.” Umurongo wa 10. AnA 97.1

➡️ Umubwiriza 7:8
Iherezo ry’ikintu riruta intangiro ryacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone.

👉🏽 Asa yatangiye neza, asoza nabi. Birababaje! 😭 Mureke twite ku iherezo ryacu, kuko itangiriro ryo ryaratambutse!

🛐 MANA YACU DUHE KWITA KU IHEREZO RYACU DUFASHIJWE NA MWUKA WERA🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 16: GUSIMBUZA IMANA ABAKOMEYE B’ISI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *