Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 NGOMA 18: UWIRINGIRA IMANA AFATANYA N’UTAYIRINGIRA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 18
[1] Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu.
[2] Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n’abantu bari kumwe na we inka n’intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y’i Galeyadi.[4] Yehoshafati arongera abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”
[6] Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?”
[7] Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z’Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”
[10] Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”
[13] Mikaya aravuga ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Imana yanjye iri buvuge ni cyo mvuga.”
[31] Nuko abatware b’amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w’Abisirayeli.” Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Tandukanya Ijwi ry’Imana n’iry’abantu.

1️⃣ YEGOSHAFATI YIFATANYA NA AHABU WA ISIRAHELI MU NTAMBARA.
🔰Yehoshafati ajya gusura Ahabu umwami w’abisirayeli agezeyo yemera gufatanya nawe mu ntambara yo kurwanya abasiriya. Ikinejeje nuko Yehoshafati yagize impungenge abwira Ahabu kubanza kugisha Imana niba batera i Siriya.

➡️ Nubwo mu kanya ko kugira intege nke Yehoshafati yari yasezeranye ahubutse ko yemeye gufatanya n’umwami w’Abisirayeli mu ntambara yo kurwana Abasiriya, nyamara yasubije agatima impembero maze bimutera gushaka kumenya ubushake bw’Imana kuri uwo mugambi bari bafashe. Yasabye Ahabu ati: “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.” Mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya Yehoshafati, Ahabu yahamagaje abahanuzi magana ane bo mu bahanuzi b’ibinyoma babaga i Samariya, maze arababaza ati: “Dutabare i Ramoti Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati: “Zamuka kuko Uwiteka azahagabiza umwami.” 2 Ngoma 18:4-5. AnA 175.3
⚠️Abahanuzi b’ibinyoma n’uyu nibo benshi kandi nibo bakurikiwe na benshi. Nka Ahabu, abenshi bari kwishimira ababahanurira ibyiza Imana ngo igiye kubakorera kandi itabatumye, ahubwo abababwira ukuri kwatuma babona ubugingo bw’iteka bakabita impezanguni, abigisha ibitera ubwoba cg ibyarangije igihe cyabyo. Abo bose nibakomeza kwirengagiza ukuri bazasoza nka Ahabu.

2️⃣ YEHOSHAFATI ASHAKA KUMENYA UBUSHAKE BW’IMANA
🔰Mikaya araterura aravuga ati: “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire, nk’intama zidafite umwungeri: Uwiteka ni ko kuvuga ati: ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja; nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.'” 2 Ngoma 18:16, 17. AnA 176.1
❇️Aya magambo ‘umuhanuzi yagombye kuba ahagije kugira ngo yereke aba bami bombi ko umugambi wabo utemewe n’Ijuru, nyama nta n’umwe muri abo bategetsi waciye bugufi ngo yumvire uwo muburo. Ahabu yari yamaze kumaramaza mu mugambi we, kandi yari yiyemeje kuwukurikira AnA 176.2
➡️Ni kangahe dusenga dusaba Imana ngo iduhiteremo kandi twamaze guhitamo twamaramaje.
⏯️Ni icyemezo kikugwa nabi, iyo wanze kumvira Imana kandi wamaze kumva icyo no gusobanukirwa ubushake bw’Imana.

⚠️ Gendera mu kuri Kandi vuga ukuri mu gihe gikwiye n’ikidakwiye, nicyo Imana idushakaho. (Imigani 23:23) Gura ukuri ntuguranure, gura ubwenge no kwigishwa n’ubuhanga. N’umugani w’ikinyarwanda uravuga ngo “Ukuri guca mu ziko ntigushye”.

🛐 MANA NZIZA TURINDE KUKWIHAKANA, TWE KWISHUSHANYA N’ABATAKUBAHA . 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 18: UWIRINGIRA IMANA AFATANYA N’UTAYIRINGIRA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *