Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 12 UKUBOZA 2022
đ 2 ABAMI 20
[1] Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati âUwiteka aravuze ngo âTegeka ibyâinzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.â â
[2] Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati
[3] âNdakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu byâukuri imbere yawe nâumutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.â Nuko Hezekiya ararira cyane.
[4] Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ryâUwiteka rimugeraho riramubwira riti
[5] âSubirayo, ubwire Hezekiya umutware wâubwoko bwanjye uti âUwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona nâamarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu yâUwiteka.
[6] Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi nâitanu, kandi nzagukizanya nâuyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bwâumugaragu wanjye Dawidi.â â
[13] Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu yâububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye byâigiciro cyinshi, ifeza nâizahabu nâimibavu nâamavuta yâigiciro cyinshi, nâinzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, nâibyâubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.
[16] Yesaya abwira Hezekiya ati âUmva ijambo ryâUwiteka:
[17] Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, nâibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze.
[18] Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu yâumwami wâi Babuloni.â
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Imana ni umuganga wâumuhanga, Ivura indwara zâumubiri nâUmwuka.
1ď¸âŁ *HEZEKIYA ASABA GUKIRA INDWARA *
Hezekiya arwaye cyane yenda gutanga, ararira, atakambira Uwiteka, yibutsa Uwiteka ibyo yakoze.
âĄď¸ Uwiteka yumva gutakamba kwe, amutumaho umuhanuzi Yesaya. Ati : Numvise gusenga kwawe nâamarira twe none nkongereye imyaka cumi nâitanu yo kubaho!
âśď¸ Tugomba gusenga tugatitiriza kuko Imana ntirambirwa gusaba kwacu, irumva kandi irasubiza, ni Umubyeyi wâumunyembabazi. Cyane dukwiye gusaba imbaraga ya Mwuka Wera, agatura muri twe, akabana natwe.
2ď¸âŁ YEZEKIYA NTIYAHAMYA UKUGIRA NEZA KWâIMANA
Umwami wâi Babuloni yumvise uko Hezekiya yakize, yohereza intumwa ngo zose gusura Hezekiya. Aho guhamya ibyo Imana yamukoreye, ajya kubereka ubutunzi bwe!
âĄď¸ Ese twe iyo twakiriye baza batugana, tubaratira iki ? Imana yacu twamenye cg tubaratira ibitagira umumaro.
đđ˝ Ntidukiwiye kwirira ubwenge, ubutunzi, amahirwe, urubyaro, kuko ibi byose ni Imana ibitanga cg ibigega.
1 Abikorinto 1:28-31 – kandi nâibyoroheje byo mu isi nâibihinyurwa nâibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho,
(29) ngo hatagira umuntu wirata imbere yâImana.
(30)Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
(31)kugira ngo bibe nkâuko byanditswe ngo âUwirata yirate Uwiteka.â
Mwuka Wera tubere Umuyobozi muri byose.
đ MANA DUSHOBOZE KUGUKIRANUKIRA UKO BIKWIYE NO KUGUHAMYA MU BUZIMA BWACU BWOSEđ
Wicogora mugenzi.
Amena
Turabashimiye