Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 13 UKUBOZA 2022

📖 2 ABAMI 21

(1)Manase yimye amaze imyaka cumi n’ibiri avutse,amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.
(2)Ariko akora ibyangwa’Uwiteka, akurikiza ibizira by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.
(3)Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n’ibicaniro bya bāli, arema Ashela nk’uko Ahabu umwami w’Abisirayeli yabigenzaga ,aramya ingabo zo mu ijuru zose,arazikorera.
(4)Yubaka ibicaniro mu nzu y’Uwiteka yari yaravuzeho ati “i Yerusalemu niho nzashyira izina ryanjye. “
(5)Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru ibicaniro mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka.
(6)Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga,agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, Akora ibyaha byinshi cyane imbere y’Uwiteka ngo amurakaze.
(7)Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe,agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n’umuhungu we Salomo ati”Muri iyi nzu n’i Yerusalemu,mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli niho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.”
(10)Bukeye Uwiteka avugira mu bagaragu be b’abahanuzi ati”(11)Ubwo Manase Umwami w’Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,
(12)nicyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti”Dore ngiye guteza i Yerusalemu n’i Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugana injereri.
(19)Amoni yimye amaze
imyaka makumyabili n’ibili avutse, amara imyaka ibili i Yerusalemu ari ku ngoma
(20)Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko se Manase yakoraga
(22)Yimura Uwiteka Imana ya ba sekuruza ntagendere mu nzira zayo.
(23)Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Mwuka Wera tubere Umuyobozi, twe kuyoboka undi keretse Yesu.

1️⃣GUHAMYA UWO UKORERA

📖Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye, yubaka n’ibicaniro bya Bāli, arema Ashela nk’uko Ahabu umwami w’Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose,arazikorera.
Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y’Uwiteka ngo amurakaze. (umur 4,6)

🔰Umucyo uhebuje wari wararanze ibisekuru byabanje wakurikiwe n’umwijima n’imyizerere ipfuye n’ubuyobe. Ibibi bikomeye cyane byaradutse kdi biraganza: iterabwoba, ikandamiza no kwanga ibyiza byose. Ubutabera bwaragoretswe maze urugomo ruhabwa intebe.

▶️Nyamara ibyo bihe bibi ntibyabuze kurangwamo abahamya b’Imana n’icyiza.
Ibihe by’ibigeragezo Ubuyuda bwari bwaranyuzemo bukabivamo amahoro ku ngoma ya Hezekiya, byari byarakujije mu mitima ya benshi imico ihamye yababereye nk’urukuta rubarinda gukiranirwa kwari kuganje icyo gihe.
Uko bahamyaga ukuri n’ubutungane byakujije umujinya wa Manase ndetse n’abari bamwungirije mu buyobozi baharaniraga kwirundurira mu gukora ibibi bakabicisha mu gucecekesha ijwi ryose ryabamaganaga. Kandi Manase yavushije amaraso menshi y’abatacumuye, kugeza aho yayujuje i Yerusalemu hose 2Abami21:16 (AnA246)

⚠️Burya nta mpamvu n’imwe yakaguteye kugamburura ku Imana Imana, kabone n’aho wabizira. Ba muri bake baharanira kdi bagahamya ukuri kw’Imana.

2️⃣NI UBUHE BUTUMWA UTANGA

🔰Mu bantu imibereho yabo yari yaramaze guhindurwa ukundi n’ubuhakanyi bukomeye bwa Manase bitavugwa,harimo umuhungu we yibyariye waje kwima ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri. Umwami Amoni (mwene Manase)yavuzweho ibi ngo:”Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya .

▶️Uwo mwami w’inkozi y’ibibi ntiyemerewe gutegeka igihe kirekire.
Hagati muri uko gukora ibibi kwe yihandagaje, hari nyuma y’imyaka ibiri gusa yimye ingoma, yaje kwicirwa ibwami n’abagaragu be bwite;maze abantu bo mu gihugu… bimika umuhungu we Yosiya. (2Ngoma33:23-25) AnA247))

⏩Usibye n’abo tuyobora n’uwo wibyariye wamuyobya. Ni byiza gukora neza kdi ugaragaza itandukaniro ryiza.

🛐 MANA DUSHOBOZE KUGUKIRANUKIRA UKO BIKWIYE NO KUGUHAMYA MU BUZIMA BWACU BWOSE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 21 : <em>UMWAMI MANASE AKORA IBYANGWA N’UWITEKA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *