Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 Abami 20: GUSENGA KWA HEZEKIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 12 UKUBOZA 2022

📖 2 ABAMI 20
[1] Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”
[2] Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati
[3] “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
[4] Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riramubwira riti
[5] “Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y’Uwiteka.
[6] Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu, kandi nzagukizanya n’uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’ ”
[13] Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.
[16] Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka:
[17] Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze.
[18] Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana ni umuganga w’umuhanga, Ivura indwara z’umubiri n’Umwuka.

1️⃣ *HEZEKIYA ASABA GUKIRA INDWARA *
Hezekiya arwaye cyane yenda gutanga, ararira, atakambira Uwiteka, yibutsa Uwiteka ibyo yakoze.

➡️ Uwiteka yumva gutakamba kwe, amutumaho umuhanuzi Yesaya. Ati : Numvise gusenga kwawe n’amarira twe none nkongereye imyaka cumi n’itanu yo kubaho!

▶️ Tugomba gusenga tugatitiriza kuko Imana ntirambirwa gusaba kwacu, irumva kandi irasubiza, ni Umubyeyi w’umunyembabazi. Cyane dukwiye gusaba imbaraga ya Mwuka Wera, agatura muri twe, akabana natwe.

2️⃣ YEZEKIYA NTIYAHAMYA UKUGIRA NEZA KW’IMANA
Umwami w’i Babuloni yumvise uko Hezekiya yakize, yohereza intumwa ngo zose gusura Hezekiya. Aho guhamya ibyo Imana yamukoreye, ajya kubereka ubutunzi bwe!

➡️ Ese twe iyo twakiriye baza batugana, tubaratira iki ? Imana yacu twamenye cg tubaratira ibitagira umumaro.

👉🏽 Ntidukiwiye kwirira ubwenge, ubutunzi, amahirwe, urubyaro, kuko ibi byose ni Imana ibitanga cg ibigega.

1 Abikorinto 1:28-31 – kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho,
(29) ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana.
(30)Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
(31)kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”

Mwuka Wera tubere Umuyobozi muri byose.

🛐 MANA DUSHOBOZE KUGUKIRANUKIRA UKO BIKWIYE NO KUGUHAMYA MU BUZIMA BWACU BWOSE🙏

Wicogora mugenzi.

2 thoughts on “2 Abami 20: GUSENGA KWA HEZEKIYA”

Leave a Reply to Philbert Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *