Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 09 UKUBOZA 2022
đ 2 ABAMI 17
[3] Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro.
[4] Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nkâuko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu yâimbohe, amubohesha iminyururu.
[5] Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.
[6] Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, nâi Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu yâAbamedi.
[9] Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara yâabarinzi ukageza ku midugudu igoswe nâinkike.
[10] Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga zâimisozi miremire yose, no munsi yâigiti kibisi cyose.
[11] Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nkâuko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.
[18] Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango wâAbayuda wonyine.
[19] Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko yâUwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.
[23] kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nkâuko yabivugiye mu bagaragu be bâabahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo nâubu.
Ushimwa nâImana amahoro abe muri wowe. Abisiraheli bakomeza gukora ibyangwa nâUwiteka, baranyagwa.
1ď¸âŁ IGIHANO KU BISIRAHELI
Uko ingoma zagendaga zisimburana, abami bayoboye Isiraheli, bakomeje gukora ibyangwa nâUwiteka. Amaherezo bajyanwaho iminyago muri Ashuri ! Habe no kwigira kuri iki gihano, aho kubabera icyigisho ngo bagaruke mu murongo, ahubwo bakomerejeyo gusenga ibigirwamana, bonsereza imibavu mu ngoro zabo nâImana zabo!
âĄď¸ Nâuyu munsi Ijambo ryâImana riravugwa ariko ntitwihana! Imana iratubwira muri Zaburi 50:21 ngo âIbyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.â
2ď¸âŁ KUTUMVIRA BIZANA UMUVUMO
Mu Gutegeka kwa kabiri 28, hatubwira umuvumo ugera ku batumvira amategeko yâImana.
(15) Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo yâuburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.
(16)Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima.
(17)Hazavumwa igitenga cyawe nâicyibo uvugiramo.
(18)Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, nâimyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kwâinka zawe ,âŚ
âĄď¸ Na nâubu dusabwa kumvira amategeko yâImana, kuko ni indorerwamo itwereka abo tugomba kuba bo imbere yâImana.
Yesaya 8:20 – Nimusange amategeko yâImana nâibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye nâiryo jambo nta museke uzabatambikira.
Yesu yivugiye ko ataje gukuraho amategeko, ahubwo yaje kuyakomeza. Kandi ari ku isi yarayakomeje ndetse asezeraniwe umwizera ko ayakomeza muri we. Matayo 5:17-18 –
(17) âMwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.
(18) Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru nâisi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.
Dusabe nkâumunyezaburi wavuze ati : Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima wose. (Zaburi 119:34)
đ MANA DUHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE KUKO TWE NTITWABYISHOBOZA
WICOGORA MUGENZI
Amena