Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 08 UKUBOZA 2022
đ 2 ABAMI 16
[1] Mu mwaka wa cumi nâirindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami wâAbayuda yarimye,
[3] Ahubwo agendana ingeso zâabami bâAbisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga nâabanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yâAbisirayeli.
[4] Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga zâimisozi no munsi yâigiti kibisi cyose.
[7] Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati âNdi umugaragu wawe kandi ndi nâumwana wawe. Zamuka unkize umwami wâi Siriya nâumwami wâAbisirayeli bampagurukiye.â
[8] Ahazi yenda ifeza nâizahabu zibonetse mu nzu yâUwiteka no mu byâubutunzi byo mu nzu yâumwami, abyoherereza umwami wa Ashuri ho ituro.
[9] Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.
[12] Bukeye umwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho.
[13] Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ryâifu yâimpeke, asukaho nâamaturo ye yâibyokunywa, aminjagiraho amaraso yâibitambo byâishimwe yuko ari amahoro.
[14] Kandi icyotero cyâumuringa cyari imbere yâUwiteka, agikura aho cyari kiri imbere yâinzu hagati yâicyotero nâinzu yâUwiteka, agishyira iruhande rwâicyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.
Ushimwa nâImana amahoro abe muri wowe. Ese wowe wugarijwe n’ibikurwanywa nihe ushakira ubutabazi? Ku bakomeye b’iyi si cg ku Mana?
1ď¸âŁ UMWAMI AHAZI AKORA IBYANGWA NâUWITEKA
Ahazi, Umwami wâi Buyunda akora ibyangwa nâUwiteka, agendana ingeso zâabami bâabisiraheli, yubaka ingoro zâibigirwamana ndetse akajya abitambira â ď¸
âĄď¸ Ntabwo Imana itera umugongo abakiranirwa bitewe n’uko idashaka kubabarira; ahubwo biterwa n’uko umunyabyaha yanga gukoresha ubutunzi bwinshi cyane bw’ubuntu. Iyo bimeze bityo, Imana ntishobora gukura umuntu mu cyaha. “⌔ Yesaya 59:1, 2. AnA 294.1
âĄď¸N’ubwo bateye Imana umugongo yo yagerageje kubinginga no kugerageza kubagarura mu nzira nziza ikoresheje abahanuzi Yesaya na Mika ariko barananirana.
âď¸Kubw’abantu bakomeje kuba indahemuka, kimwe no kubw’urukundo rw’Imana rutagerwa ikunda abacumura, mu bihe byose Imana yagiye yihanganira abigomeka, kandi yagiye abasaba kureka inzira yabo mbi bakamugarukira. Imana ibinyujije mu bantu yashyizeho, yagiye yigisha abica amategeko inzira yo gukiranuka, akabigisha “itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.” Yesaya 28:10. AnA 296.1
âĄď¸Mu bihe bikomeye by’ubuhemebere kugeza n’ubwa none, hahora hari abantu bakomeza kuba indahemuka ku Mana. Nkwifurije kuba umwe muri abo bashikamye, batazapfukamira iby’isi.
2ď¸âŁ AHAZI YIFATANYA N’UMWAMI WA ASHURI
Ahazi atuma ku Mwami wa Ashuri, Tigulatipileseri ngo aze amukize Abasiriya nâAbisiraheli!
âď¸ Ubwami bw’Ubuyuda bwari kumererwa neza iyo Ahazi yakira ubu butumwa nk’ubuvuye mu ijuru. Nyamara ahisemo kwishingikiriza ku ntwaro z’umubiri, ashaka ubufasha mu bapagani. AnA 300.1
â ď¸Yanze kumva Aya magambo y’ihumure
đ”Maze umubwire uti âWirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishimu ibiri y’imuri zicumba,âŚ(Yesaya 7:4-7,9)” ahitamo guha Russia abakomeye b’isi ngo bamutabare. Nyamara byatanze ituze ry’igihe gito, bashyekewe bakabakandamiza.
âĄď¸Gutabaza ab’isi ni umubiteza Kandi biraguhenda, ntibanyurwa uko wabashimira kose.
Gutabaza Imana ni ubuntu, kandi ntikwishyuza cg ngo igucyurire!
âď¸Ese kuki utanga ruswa ku b’isi (kubikundishaho, kubaha amaturoâŚ) kandi ibyo bagufashamo bitaramba? Ruswa ni icyaha mu Bantu no ku Mana. Hagararira ukuri n’ubwo isi yakubona nk’utazi ubwenge.
đ YESU DUHE KWIZERA IMBABAZI ZAWE, TUVE MU BIBI TWIBWIRA, DUSHIMAME MU KURI UTUBWIRA.
WICOGORA MUGENZI
Amena. Imana itubashishe kuba ariyo yonyine twisunga kdi tuyishingikirizeho.