Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 18: UMWAMI WA ASHURI ATERA I BUYUDA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 10 Ukuboza 2022
📖 2 ABAMI 10
[1] Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami w’Abayuda yarimye,
[3] Uwo akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
[4] Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy’inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.

[5] Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije
[6] kuko yomatanye n’Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.
[19] Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?

[20] Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby’ubusa, ngo dufite imigambi n’amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?
[21] Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira.

[27] Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
[28] Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw’Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami wa Ashuri.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Kuri iyi sabato Uwiteka yejeje agaha umugisha, Kristo yongere aguhishurire ko yitaye ku Itorero rye ku rusha ibindi bintu byose.

1️⃣ IVUGURURA RYA HEZEKIYA
🔰 Ivugurura ryakozwe mu gihe cy’ingoma yari iguwe neza ya Hezekiya umuhungu wa Ahazi ryari rihabanye cyane n’ingoma yo kudamarara ya Ahazi. Hezekiya yimye ingoma yiyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo akize Ubuyuda akaga kari kibasiye ubwami bw’amajyaruguru. Ntaho ubutumwa bw’abahanuzi bwageze buzana gukomezwa. Ibihano byari birindiriye Ubuyuda byari guhagarikwa bitewe gusa n’uko habayeho ivugurura rikomeye. AnA 301.2

▶️ Mu gihe cy’ingorane zariho, Hezekiya yagaragaje ko ari umuntu udapfusha ubusa amahirwe abonye. Amaze igihe gito cyane yimye ingoma yatangiye gufata ingamba no kuzishyira mu bikorwa.

▶️ Yabanje kwerekeza intekerezo ze gusubizaho imirimo yo mu nzu y’Imana yari imaze igihe kirekire yarirengagijwe; kandi muri uyu murimo yasabye akomeje ko habaho gukorana kw’itsinda ry’abatambyi n’Abalewi batari barateshutse ku muhamagaro wabo wera. Kubera icyizere yari afite ko bazamushyigikira badatezuka, yavuganye nabo nta mbebya ababwira ibyerekeye icyifuzo afite guhita atangiza ivugurura kandi ryagutse. Yaravuze ati: “Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo” “None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho.” 2Ngoma 29:6,10. AnA 302.1

2️⃣ UBUDASA BWA HEZEKIYA
🔰Mbere ya Hezekiya hari abami bakoze ubugorozi ariko hari icyo urwego batabashije kugeraho, muribo tavuga mo Yehu wabashije kwica abahanuzi ba Bali n’abayiramyaga, twavuga Yowasi wabashije gusana urusengero rw’Uwiteka.

▶️ Mu ntambwe z’akarusho za Hezekiya; yakoze ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy’inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.

▶️ Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije
Intangiriro nziza yabayeho igihe cyo kweza urusengero yakurikiwe na gahunda yagutse Abisirayeli n’Abayuda bagizemo uruhare. Mu muahti yagize wo gutuma imirimo yo mu rusengero ibera umugisha ufatika rubanda, Hezekiya yiyemeje kubyutsa umugenzo wabagaho kera wo guteranyiriza Abisirayeli hamwe kugira ngo bizihize Pasika. AnA 306.2

3️⃣ RABUSHAKE MURI IKI GIHE

🔰Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.” (2 Pet 3:3-4)

▶️ Uramenye utabarirwa mu bakobanyi utabizi! Muri iki gihe abantu benshi bihaye kugenzura iby’Imana hamwe no kugenzura Itorero ryayo n’imikorere yaryo. Abenshi bagaragaza ko Itorero ryayo ryaguye ndetse bakiha no kuntenga gahunda z’Itorero. Muvandimwe byaba byiza uretse kuba Rabushake.
Kristo yitaye ku Itorero rye kandi nta kibasha kurihungabanya, Yohana yerstswe Kristo mu kuboko kwe kw’iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye. (Ibyah 1:16).

▶️ Icyo wowe usabwa ni ukumwizera gusa urundi rugamba azarwirwanira.

🛐 UMWAMI W’AMAHORO TUBASHISHE KUBA MU BIGANZA BYAWE🙏.

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 18: UMWAMI WA ASHURI ATERA I BUYUDA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *