Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 19: IMANA YIYEREKA ELIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 19 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 19 UGUSHYINGO 2022

📖 1 ABAMI 19
[1] Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota.
[2] Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
[3] Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we.
[4] Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza.
[7] Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”
[8] Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana.
[14] Ararisubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”
[18] Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.”

Ukundwa n’Imana gira isabato y’umunezero, Imana yejeje ikawuruhuka ikawuha umugisha (Itangiriro 2:2-3). Nawe Imana yifuza ko wakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, bityo ikaguha uburuhukiro mu mutima wawe.

1️⃣ ELIYA AHUNGA
Eliya amaze kumva ko Yezebeli ahiga ubugingo bwe, aratinya arahunga!

🔰Ntabwo Eliya yagombaga guhunga ngo ave aho yakoreraga umurimo we. Yagombaga guhangana n’iterabwoba rya Yezebeli agasaba Uwiteka wari wamutumye guharanira icyubahiro cye kumurinda. Yagombaga kubwira iyo ntumwa imubwiye uko Yezebeli yavuze ko Imana yiringira iza kumurinda urwango rukomeye rw’umwamikazi. Hari hashize amasaha make gusa amaze kubona kwigaragaza gukomeye k’ububasha bw’Imana, kandi ibi byagombaga kumuha icyizere cy’uko noneho Imana itazamutererana. Iyo aza kwigumira aho yari ari, iyo agira Imana ubuhungiro bwe n’imbaraga ze maze agahagararira ukuri ashikamye, aba yarakingiwe kugirirwa nabi. Imana yajyaga kumuha indi ntsinzi ikomeye ikoresheje kohereza ibihano byayo kuri Yezebeli; kandi uburyo umwami na rubanda bajyaga gukorwa ku mutima byajyaga guteza ivugurura rikomeye muri Isirayeli. (AnA 143.2).
➡️Natwe bitubaho guhura n’igiteye ubwoba tukibagirwa ko turi kumwe n’Imana yaducishije mu biteye ubwoba kurushaho. Nyamara kuyiringira kwacu muri ibyo bihe, byari kwigisha abatubona.

2️⃣ NTIDUKWIYE GUCOGORA
Hari ibihe tunyuramo ukwizera kwacu kugacogora, nyamara Yesu yabinyuzemo aranesha. Aratubwira ati : ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ (Yeremiya 33:3)

🔰 Umuti wizewe ku bacitse intege kandi babuze ibyiringiro. Uwo muti ni ukwizera, gusenga no gukora. Ukwizera no gukora bizatera umuntu kugira ibyiringiro no kunyurwa bizajya byiyongera uko bukeye n’uko bwije. Mbese waba ugeragereshwa no gutwarwa no gutekereza akaga gakomeye kakugarije cyangwa gucika intege? Mu minsi y’umwijima w’icuraburindi, igihe ibigaragara byerekana akaga kakuri imbere, witinya. Izere Imana. Imana izi ibyo ukeneye kandi ifite ububasha bwose. Urukundo rwayo n’imbabazi zayo bitagerwa ntibyigera bicogora. Ntuzigere utinya ko Imana izananirwa gusohoza isezerano ryayo. Ni inyakuri kw’iteka ryose. Ntabwo izigera ihindura isezerano yagiranye n’abayikunda kandi abagaragu bayo bayikiranukira izabaha urugero ruhagije ruhuje n’ibyo bakeneye. Intumwa Pawulo yarabihamije ati: “Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.” 2 Abakorinto 12:9,10. (AnA 147.4).
➡️Nyurwa ni uko ufite Imana mu bugingo byawe, ibindi ubiyegurire ibikoreho.

🛐 MANA DUHE KWIZERA ISEZERANO KO ARI WOWE USUBIZA INTEGE MU BUGINGO🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI 19: IMANA YIYEREKA ELIYA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *