Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 ABAMI 18: ELIYA AHURA NA OBADIYA AMUTUMA KURI AHABU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 18 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 18 UGUSHYINGO 2022

📖 1 ABAMI 18
[1] Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.”
[2] Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu. Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.
[3] Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,
[5] Ahabu abwira Obadiya ati “Umva, ugende igihugu cyose no ku masōko y’amazi yose no ku tugezi twose, ahari twabonayo utwatsi two gukiza amafarashi n’inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.”
[6] Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.
[7] Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenya amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”
[13] Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b’Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n’amazi yo kunywa?
[14] None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”
[15] Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.”
[18] Na we aramusubiza ati “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka, mugakurikira Bāli.
[29] Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe.
[37] Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”
[38] Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Eliya yubaka igicaniro cy’Imana, maze Izina ry’Uwiteka rihabwa icyubahiro mu bapagani.

1️⃣ ELIYA AHURA NA OBADIYA UMUNTU W’IMANA
Nyuma y’imyaka itatu Eliya ahanuye amapfa n’ibura n’imvura muri Isiraheli, Ahabu yari yarohereje abantu mu gihugu cyose ndetse no mu bihugu bihakikije ngo bashake Eliya, baramubura. Aha noneho yahuye na Obadiya, wari umwe mu bakozi b’i bwami, ariko akaba umuntu w’Imana! Ahantu hose Imana ntijya ibira abayo! Kuko Obadiya niwe wahishe akagaburira abahanuzi b’Imana igihe Yezebeli yabicaga!

2️⃣ELIYA AHURA NA OBADIYA UMUNTU W’IMANA
Nyuma y’imyaka itatu Eliya ahanuye amapfa n’ibura ry’imvura muri Isiraheli, Ahabu yari yarohereje abantu mu gihugu cyose ndetse no mu bihugu bihakikije ngo bashake Eliya, baramubura. Aha noneho yahuye na Obadiya, wari umwe mu bakozi b’i bwami, ariko akaba umuntu w’Imana!

👉🏽 Ahantu hose Imana ntijya ibira abayo! Kuko Obadiya niwe wahishe akanagaburira abahanuzi b’Imana igihe Yezebeli yabicaga! (um. 13)

➡️ “Obadiya akiri mu nzira, Eliya arahamusanga; Obadiya aramumenya, amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati: ‘Mbega ni wowe, Eliya databuja?’

👉🏽 Niba uri umwana w’Imana, abantu bazabikubanamo utarinze kwiyamamaza!

Eliya yarahiriye Obadiya akomeje kandi amusezeranira ko ubwo butumwa amwohorejemo butaraba imfabusa. Yaramubwiye ati: “Nkurahiye Uwiteka uhoraho nyir’ingabo, uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.” Amaze gusezeranirwa atyo, “Obadiya ajya kubonana na Ahabu, arabimubwira; Ahabu aherako aza guhura na Eliya.” (AnA 123.2)

3️⃣ ELIYA YICA ABAHANUZI BA BALI
🔰Nubwo ku musozi wa Karumeli Abisirayeli bashidikanyije kandi bagahera mu rungabangabo, ijwi rya Eliya ryongeye kumvikanira muri iyo mbaga yari icecetse ivuga riti: “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bali ni Magana ane na mirongo itanu. Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo. Muhereko mutakambire izina ry’Imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.” 1Abami 18:22-24. (AnA 132.1)

Abahanuzi b’ibyo bigirwamana biriza umunsi basenga, izo mana ntizabasubiza, nyamara Eliya atarangiza gusenga mu kanya gato Imana imanura umuriro ikongora icyo gicaniro. Imana ihabwe icyubahiro.
➡️Eliya atararangiza gusenga ibirimi by’umuriro bishashairana nk’umurabyo byari byamaze kumanuka biva mu ijuru bijya kuri cya gicaniro yari yubatse, bikongora igitambo, bikamya amazi yari muri rwa rwobo kandi bitwika n’amabuye y’igicaniro. Kurabagirana kw’ibyo birimi by’umuriro kwamurikiye umusozi wa Karumeli wose kandi gutuma amaso y’abari aho atabasha kureba. Mu bibaya byari hepfo y’uwo musozi aho imbaga y’abantu yari iteraniye yitegereza ikiri buve mu biri kubera mu mpinga y’umusozi. Iyo mbaga yabonye neza kumanuka kw’umuriro uva mu ijuru maze abantu bose batangazwa n’ibyo babonye. Uwo muriro wasaga n’inkingi y’umuriro yatandukanyije Abisirayeli n’ingabo z’Abanyegiputa ku Nyanja itukura. )AnA 136.3)

👉🏽 Uwiteka yategetse Eliya kurimbura abo bigishabinyoma. Abantu bari bamaze kuzabiranywa n’uburakari bari barakariye abayobozi babo bari barabateye gucumura ku Mana; maze igihe Eliya yategekaga ati: “Nimufate abahanuzi ba Bali, ntihasimbuke n’umwe,” abantu bari biteguye kumwumvira. Abantu bafata abatambyi maze barabamanukana babajyana ku kagezi ka Kishoni, maze umunsi wabaye intangiriro y’ubugorozi bukomeye utararangira, abahanuzi ba Bali bose bicirwa aho. Nta n’umwe warokowe. (AnA 137.2).
➡️Abasenga ibigirwamana, amaherezo yabo ni ukurimbuka. Usenga ikihe kigirwamana? Amafaranga, ubumenyi, amakipe y’umupira cg abakinnyi…? Ibigirwamana n’ababisenga bizashiraho by’iteka.

3️⃣ IMANA IRASHAKA ABANTU BAMEZE NKA ELIYA
🔰Iyaba umugabura wese yazirikinaga ukwera k’umwanya yahawe n’uk’umurimo we, kandi akerekana ubutwari nk’ubwo Eliya yerekanye! Nk’intumwa zashyizweho n’Imana, abagabura bari mu mwanya w’inshingano ikomeye cyane. Bagomba “guhana, gutesha, guhugura, bafite kwihangana kose no kwigisha.” 2Timoteyo 4:2.
Bagomba gukora mu cyimbo cya Kristo bakaba ibisonga by’ubwiru bw’ijuru, bagatera umwete abumvira naho abatumvira bakababurira. Kuri bo imikorere y’iby’isi nta gaciro afite. Ntibagomba guteshuka ngo bave mu nzira Yesu yabategetse kunyuramo. Bagomba kujya mbere bafite kwizera, bibuka ko bakikijwe n’imbaga y’abahamya. Ntabwo bagomba kuvuga amagambo yabo bwite, ahubwo ni amagambo Ukomeye kuruta abatware bo ku isi yabategetse kuvuga. Ubutumwa bwabo bugomba kuba ubu ngo: “Uku ni ko Uwiteka avuga.” Imana irashaka abantu bameze nka Eliya, Natani na Yohana Umubatiza — irashaka abantu bazavuga ubutumwa bwayo uko buri, kandi batitaye ku ngaruka [bwabagiraho]; abantu bazavuga ukuri bashize amanga nubwo byabasaba kubura ibyo bafite byose. (AnA 126.2)
➡️Icyo Uwiteka yavuze ntigihabana n’icyo ijambo ry’Imana rivuga. Bazabona ishyano abavuga ngo Uwiteka aravuze ngo, hanyuma bakavuga ibyabo Bibiliya itemera.

🛐 MANA DUHE GUHAGARARA MU MBARAGA NK’IZA ELIYA🙏

Wicogora mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “1 ABAMI 18: ELIYA AHURA NA OBADIYA AMUTUMA KURI AHABU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *