Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 20 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 20 UGUSHYINGO 2022
đ 1 ABAMI 20
[1] Bukeye Benihadadi umwami wâi Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe nâabandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi nâamagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.
[2] Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami wâAbisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti âBenihadadi yadutumye ngo
[3] ifeza zawe nâizahabu zawe ni ibye, ndetse nâabagore bawe nâabana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.â
[11] Umwami wâAbisirayeli aramusubiza ati âMumubwire muti âUcyambara umwambaro wâintambara ngo atabare, ye kwirata nkâuwikuramo atabarutse.â â
[12] Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe nâabo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati âNimwigere.â Nuko barigera, batera umurwa.
Sangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
[13] Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami wâAbisirayeli, aramubwira ati âUwiteka aravuze ngo âNtureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.â â
[19] Nuko ba bagaragu bâabatware bâintebe nâingabo zibakurikiye, bava mu murwa
[20] baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami wâi Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe nâabagendera ku mafarashi bandi, arabakira.
[41] Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami wâAbisirayeli amenya ko ari umuhanuzi.
[42] Uwo muhanuzi aramubwira ati âUwiteka aravuze ngo âKuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.â â
Ukundwa nâImana amahoro abe kuri wowe. Umuhanuzi ahanurira Ahabu kunesha abasiriya. Imana ihora itugoragoooza nuko tuyinanira âď¸
1ď¸âŁ UMWAMI WâI SIRIYA AGAMBIRIRA GUTERA ISIRAHELI
Benihadadi, umwami wâi Siriya atuma kuri Ahabu amushotora cyane ati: ifeza zawe nâizahabu zawe ni ibyanjye, abagore beza ni abanjye, âŚAhabu aramusubiza ati: âUcyambara umwambaro wâintambara ngo atabare, ye kwirata nkâuwikuramo atabarutse.â â
âĄď¸ Ntidukwiye kwirata uko turi, ibyo twagezeho, ubwenge, ubukire, nâibindi. kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere yâImana. Uwiteka niwe uzaduha gusoza urugamba tunesheje.
đđ˝ Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
- kugira ngo bibe nkâuko byanditswe ngo âUwirata yirate Uwiteka.â (1Abakorinto 1:30-31)
2ď¸âŁ UWITEKA ATUMA KURI AHABU KO AZANESHA
Nubwo Ahabu yakoze byinshi byangwa nâUwiteka, nyamara yongeye kumutumaho umuhanuzi ko azanesha umwami wa Siriya kandi niko byagenze.
âĄď¸ Imana idukunda turi abanyabyaha, iratugoragoza, iradufasha Ijoro nâamanywa, iduha ibikwiye byose, ishaka ko twihana tukava mu bibi!
3ď¸âŁ AHABU AHANIRWA KUDAKURIKIZA IBYO YABWIWE
Nubwo Imana yarwaniriye Ahabu urugamba, nyamara we yaje kurekura umwami wa Siriya kandi Imana yari yamutanze. Nicyo cyatumye abihanirwa!
âĄď¸Igihe kizagera abanze kumvira Uwiteka barimbuke. Igihe ni iki ngo twinire, twibaze, twihane, twitarure tuve mu bibi turimo.
đMANA TURINDE GUKORA IBYO UTADUTUMYE NO GUSHIMA IBYO WAGAYE. DUHE KUMVIRA
Wicogora Mugenzi.
Amena. Imana itubashishe kumvira ijwi ryayo uyu munsi.