Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 20: BENIHADADI UMWAMI WA SIRIYA YENDEREZA AHABU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 20 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 20 UGUSHYINGO 2022

📖 1 ABAMI 20
[1] Bukeye Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n’abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n’amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.
[2] Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w’Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo
[3] ifeza zawe n’izahabu zawe ni ibye, ndetse n’abagore bawe n’abana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.”
[11] Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Mumubwire muti ‘Ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare, ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse.’ ”
[12] Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n’abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.” Nuko barigera, batera umurwa.
Sangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
[13] Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w’Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”
[19] Nuko ba bagaragu b’abatware b’intebe n’ingabo zibakurikiye, bava mu murwa
[20] baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami w’i Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe n’abagendera ku mafarashi bandi, arabakira.
[41] Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami w’Abisirayeli amenya ko ari umuhanuzi.
[42] Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’ ”

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Umuhanuzi ahanurira Ahabu kunesha abasiriya. Imana ihora itugoragoooza nuko tuyinanira ❗️

1️⃣ UMWAMI W’I SIRIYA AGAMBIRIRA GUTERA ISIRAHELI
Benihadadi, umwami w’i Siriya atuma kuri Ahabu amushotora cyane ati: ifeza zawe n’izahabu zawe ni ibyanjye, abagore beza ni abanjye, …Ahabu aramusubiza ati: ‘Ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare, ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse.’ ”

➡️ Ntidukwiye kwirata uko turi, ibyo twagezeho, ubwenge, ubukire, n’ibindi. kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana. Uwiteka niwe uzaduha gusoza urugamba tunesheje.

👉🏽 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,

  1. kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.” (1Abakorinto 1:30-31)

2️⃣ UWITEKA ATUMA KURI AHABU KO AZANESHA
Nubwo Ahabu yakoze byinshi byangwa n’Uwiteka, nyamara yongeye kumutumaho umuhanuzi ko azanesha umwami wa Siriya kandi niko byagenze.

➡️ Imana idukunda turi abanyabyaha, iratugoragoza, iradufasha Ijoro n’amanywa, iduha ibikwiye byose, ishaka ko twihana tukava mu bibi!

3️⃣ AHABU AHANIRWA KUDAKURIKIZA IBYO YABWIWE
Nubwo Imana yarwaniriye Ahabu urugamba, nyamara we yaje kurekura umwami wa Siriya kandi Imana yari yamutanze. Nicyo cyatumye abihanirwa!

➡️Igihe kizagera abanze kumvira Uwiteka barimbuke. Igihe ni iki ngo twinire, twibaze, twihane, twitarure tuve mu bibi turimo.

🛐MANA TURINDE GUKORA IBYO UTADUTUMYE NO GUSHIMA IBYO WAGAYE. DUHE KUMVIRA

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI 20: BENIHADADI UMWAMI WA SIRIYA YENDEREZA AHABU</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *