Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 19 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 19 UGUSHYINGO 2022
đ 1 ABAMI 19
[1] Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi nâuko yicishije abahanuzi bose inkota.
[2] Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati âUbugingo bwawe nintabuhwanya nâubwabo ejo nkâiki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.â
[3] Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i BÄrisheba yâi Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we.
[4] Ariko agenda wenyine urugendo rwâumunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi yâigiti cyâumurotemu, yisabira gupfa ati âUwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza.
[7] Marayika wâUwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati âByuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.â
[8] Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine nâamajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi wâImana.
[14] Ararisubiza ati âNagize ishyaka ryinshi ryâUwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.â
[18] Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye BÄli, ntibamusome.â
Ukundwa nâImana gira isabato yâumunezero, Imana yejeje ikawuruhuka ikawuha umugisha (Itangiriro 2:2-3). Nawe Imana yifuza ko wakira Yesu nkâUmwami nâUmukiza wawe, bityo ikaguha uburuhukiro mu mutima wawe.
1ď¸âŁ ELIYA AHUNGA
Eliya amaze kumva ko Yezebeli ahiga ubugingo bwe, aratinya arahunga!
đ°Ntabwo Eliya yagombaga guhunga ngo ave aho yakoreraga umurimo we. Yagombaga guhangana nâiterabwoba rya Yezebeli agasaba Uwiteka wari wamutumye guharanira icyubahiro cye kumurinda. Yagombaga kubwira iyo ntumwa imubwiye uko Yezebeli yavuze ko Imana yiringira iza kumurinda urwango rukomeye rwâumwamikazi. Hari hashize amasaha make gusa amaze kubona kwigaragaza gukomeye kâububasha bwâImana, kandi ibi byagombaga kumuha icyizere cyâuko noneho Imana itazamutererana. Iyo aza kwigumira aho yari ari, iyo agira Imana ubuhungiro bwe nâimbaraga ze maze agahagararira ukuri ashikamye, aba yarakingiwe kugirirwa nabi. Imana yajyaga kumuha indi ntsinzi ikomeye ikoresheje kohereza ibihano byayo kuri Yezebeli; kandi uburyo umwami na rubanda bajyaga gukorwa ku mutima byajyaga guteza ivugurura rikomeye muri Isirayeli. (AnA 143.2).
âĄď¸Natwe bitubaho guhura n’igiteye ubwoba tukibagirwa ko turi kumwe n’Imana yaducishije mu biteye ubwoba kurushaho. Nyamara kuyiringira kwacu muri ibyo bihe, byari kwigisha abatubona.
2ď¸âŁ NTIDUKWIYE GUCOGORA
Hari ibihe tunyuramo ukwizera kwacu kugacogora, nyamara Yesu yabinyuzemo aranesha. Aratubwira ati : âNtabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.â (Yeremiya 33:3)
đ° Umuti wizewe ku bacitse intege kandi babuze ibyiringiro. Uwo muti ni ukwizera, gusenga no gukora. Ukwizera no gukora bizatera umuntu kugira ibyiringiro no kunyurwa bizajya byiyongera uko bukeye nâuko bwije. Mbese waba ugeragereshwa no gutwarwa no gutekereza akaga gakomeye kakugarije cyangwa gucika intege? Mu minsi yâumwijima wâicuraburindi, igihe ibigaragara byerekana akaga kakuri imbere, witinya. Izere Imana. Imana izi ibyo ukeneye kandi ifite ububasha bwose. Urukundo rwayo nâimbabazi zayo bitagerwa ntibyigera bicogora. Ntuzigere utinya ko Imana izananirwa gusohoza isezerano ryayo. Ni inyakuri kwâiteka ryose. Ntabwo izigera ihindura isezerano yagiranye nâabayikunda kandi abagaragu bayo bayikiranukira izabaha urugero ruhagije ruhuje nâibyo bakeneye. Intumwa Pawulo yarabihamije ati: âAriko arampakanira ati âUbuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.â Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira nâimibabaro no kurenganywa nâibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.â 2 Abakorinto 12:9,10. (AnA 147.4).
âĄď¸Nyurwa ni uko ufite Imana mu bugingo byawe, ibindi ubiyegurire ibikoreho.
đ MANA DUHE KWIZERA ISEZERANO KO ARI WOWE USUBIZA INTEGE MU BUGINGOđ
Wicogora mugenzi.
Amena