Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 14: AHIYA AHANURA IBIZABA KU NZU YA YEROBOWAMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 14 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 14 UGUSHYINGO 2022

📖 1 ABAMI 14
[1] Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w’ubu bwoko.
[5] Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby’umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”
[6] Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.
[7] Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli,
[8] ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk’umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,
[9] ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma.
[11] Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’
[22] Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n’Uwiteka, bamutera gufuha ku bw’ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,
[23] kuko biyubakiye ingoro n’inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y’igiti kibisi cyose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mbega gushayisha k’ubwami bwa Isiraheli!

1️⃣ INGARUKA ZO KWIGOMEKA YEROBOWAMU
Kubera ibyaha bya Yerobowamu byo kwimika ibigirwamana, byagize ingaruka ku muryango we ndetse no ku bisiraheli.

⚠️ Ubwo yabwiraga umugore we kwiyoberanya imbere y’umuhanuzi Ahiya, nyamara Uwiteka yabimubwiye kare!

➡️ Hari igihe dushaka kwiyoberanya imbere y’abantu, nyamara tujye tumenya ko Imana isoma imitima yacu! Niyo mpamvu ibyo dukora byose, dusabe Imana ngo dukore ibishimwa na Yo. Zaburi 50:21 Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.

⚠️ Ahagana ku iherezo ry’ingoma ya Yerobowamu yamaze imyaka 22 kandi ntirangwe n’amahoro, uyu mwami yaje gutsindwa uruhenu mu ntambara yarwanaga na Abiya waje gusimbura Rehobowamu. “Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.”2 Ngoma 13:20. (AnA 90.2).
⏯️Iherezo rya Yerobowamu ryabaye ribi cyane.

2️⃣ REHOBOWAMU AGOMERA IMANA BIRUSEHO
Umwami Rehobowamu we akora ibyangwa n’Uwiteka biruta ibyo ba sekuruza bakoze! Yubakiye ingoro n’inkingi z’ibigirwamana, abatinganyi bakoraga ibizira byose n’ibindi!

Amateka agenda yisubiramo, n’ubu ibizira birimo gukorwa ku isi ni byinshi pe❗️ Urukundo rw’Imana nirwo rutuma tudashiraho, ategereje umwana wayo ngo amwakire. Ngwino uyu munsi kuko ku ngengabihe y’ibyahanuwe, biragaragara ko iherezo rya byose riri bugufi! (1 Petero 4:7).

Imana idushoboze kugirango iherezo ryiza riruta itangiriro. (Umubwiriza 7:8)

🛐 MANA DUHE KWIHANA IBIGIRWAMANA BYOSE BITUBUZA KUBANA NAWE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI 14: AHIYA AHANURA IBIZABA KU NZU YA YEROBOWAMU</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *