Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 14 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 14 UGUSHYINGO 2022
đ 1 ABAMI 14
[1] Yerobowamu abwira umugore we ati âNdakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami wâubu bwoko.
[5] Uwiteka abwira Ahiya ati âDore muka Yerobowamu aje kukubaza ibyâumwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.â
[6] Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati âYewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.
[7] Genda ubwire Yerobowamu uti âUmva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami wâubwoko bwayo bwâAbisirayeli,
[8] ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nkâumugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,
[9] ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana zâibishushanyo bibajwe nâibiyagijwe, urandakaza uranyimĹŤra, unshyira inyuma.
[11] Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa nâimbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa nâinkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.â
[22] Bukeye Abayuda bakora ibyangwa nâUwiteka, bamutera gufuha ku bwâibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,
[23] kuko biyubakiye ingoro nâinkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi yâigiti kibisi cyose.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Mbega gushayisha kâubwami bwa Isiraheli!
1ď¸âŁ INGARUKA ZO KWIGOMEKA YEROBOWAMU
Kubera ibyaha bya Yerobowamu byo kwimika ibigirwamana, byagize ingaruka ku muryango we ndetse no ku bisiraheli.
â ď¸ Ubwo yabwiraga umugore we kwiyoberanya imbere yâumuhanuzi Ahiya, nyamara Uwiteka yabimubwiye kare!
âĄď¸ Hari igihe dushaka kwiyoberanya imbere yâabantu, nyamara tujye tumenya ko Imana isoma imitima yacu! Niyo mpamvu ibyo dukora byose, dusabe Imana ngo dukore ibishimwa na Yo. Zaburi 50:21 Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere yâamaso yawe, uko bikurikirana.
â ď¸ Ahagana ku iherezo ryâingoma ya Yerobowamu yamaze imyaka 22 kandi ntirangwe nâamahoro, uyu mwami yaje gutsindwa uruhenu mu ntambara yarwanaga na Abiya waje gusimbura Rehobowamu. âKandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.â2 Ngoma 13:20. (AnA 90.2).
âŻď¸Iherezo rya Yerobowamu ryabaye ribi cyane.
2ď¸âŁ REHOBOWAMU AGOMERA IMANA BIRUSEHO
Umwami Rehobowamu we akora ibyangwa nâUwiteka biruta ibyo ba sekuruza bakoze! Yubakiye ingoro nâinkingi zâibigirwamana, abatinganyi bakoraga ibizira byose nâibindi!
Amateka agenda yisubiramo, nâubu ibizira birimo gukorwa ku isi ni byinshi peâď¸ Urukundo rwâImana nirwo rutuma tudashiraho, ategereje umwana wayo ngo amwakire. Ngwino uyu munsi kuko ku ngengabihe yâibyahanuwe, biragaragara ko iherezo rya byose riri bugufi! (1 Petero 4:7).
Imana idushoboze kugirango iherezo ryiza riruta itangiriro. (Umubwiriza 7:8)
đ MANA DUHE KWIHANA IBIGIRWAMANA BYOSE BITUBUZA KUBANA NAWEđ
Wicogora mugenzi.
Amena.
murakoze cyane Ku ijambo ry”imana uwiteka aduhe kuryumvira kandi turizirikane