Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 15: IBY’UMWAMI ABIYAMU, IBY’UMWAMI ASA & IMANA IHŌRA INZU YA YEROBOWAMU IBYAHA BYE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 15 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 15
[1] Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma y’Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda.
[3] Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka Imana ye nk’uwa sekuruza Dawidi.
[8] Bukeye Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Asa yima ingoma ye.
[9] Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda.
[10 ] Amara imyaka mirongo ine n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu.
[11] Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk’uko sekuruza Dawidi yakoraga.
[12] Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho n’ibishushanyo byose ba se bari bariremeye.
[13]Ndetse yirukana na nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,
[14] ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakora umutima wa Asa wari utunganiye Uwiteka iminsi ye yose.
[28] Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye.
[29] Akimara kwima yica ab’inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n’umwe uhumeka kugeza aho yamutsembeye rwose, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’i Shilo,
[30] abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Unamba ku Mana ntizamuhemukira habe na hato ariko kandi uva mu masezerano nta mpamvu agomba kugerwaho n’urubanza.

1️⃣ UBUHAKANYI BW’ISHYANGA

▶️ Guhera igihe Yerobowamu yapfiriye ukageza igihe Eliya yajyaga imbere y’umwami Ahabu, Abisirayeli bagize gusubira inyuma mu by’umwuka gukomeye. Kubera kuyoborwa n’abantu batubahaga Uwiteka kandi bashishikarizaga abantu uburyo budasanzwe bwo kuramya, umubare munini w’abantu wahise uteshuka ku nshingano yawo yo gukorera Imana nzima maze bemera imyinshi mu migenzo yo gusenga ibigirwamana. AnA 92.1

➡️Birababaje ko ubuyobe bwazanywe na Yerobowamu bwakomereje mu ishyanga ryose ry’Abisirayeri igihe kirekire. Uramenye ntuzabe utuma abandi bava ku Mana.

2️⃣ IVUGURURA N’UBUGOROZI
Umugabane munini w’iki gihe cy’ubuhakanyi muri Isirayeli Asa yawumaze ari ku ngoma mu Buyuda. Mu gihe cy’imyaka myinshi Asa yakoze ibyiza bishimwa n’Uwiteka Imana ye “kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe, maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse. Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose ingoro n’ibishushanyo by’izuba, ubwami buturiza imbere ye. Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n’inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure.” 2Ngoma 14:2-5. AnA 93.2

▶️ Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” Luka 18: 6-8

▶️Muvandimwe, ongera usubire inyuma wibaza niba ugishikamye kubyo wizera cyangwa niba warabivuyemo? Icyaba cyiza ni ugushikama kubyo wizeye.

3️⃣ INZU YA YEROBOWAMU IZIMA
Nadabu mwene Yerobowamu yicaye ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli mu gihe cy’amezi make gusa. Ubukozi bw’ibibi bwe bwahagaritswe bitunguranye n’ubugambanyi bwari buyobowe na Basha, wari umwe mu batware be b’ingabo, washakaga kwigarurira ubutegetsi. Nadabu yarishwe kandi yicanwa n’abo mu muryango we bose bashoboraga kumusimbura ku ngoma “nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’i Shilo, abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli” 1 Abami 15:29,30. AnA 92.2

▶️ Uko ni ko inzu ya Yerobowamu yazimye. Gusenga ibigirwamana kwatangijwe nawe kwari kwarazaniye ibihano by’Imana abakubotse; nyamara abami bamukurikiye ari bo Basha, Ela, Zimuri na Omuri, bakomeje gukora ibibi nk’ibya Yerobowamu akandi ibyo bimara igihe kijya kungana n’imyaka mirongo ine. AnA 93.1

▶️ Muri iyi minsi iheruka y’amateka y’iyi si, ijwi ryumvikaniye kuri Sinayi riracyavuga riti: “Ntukagire izindi mana mu maso hanjye.” Kuva 20:3. Umuntu yigometse ku bushake bw’Imana, ariko ntashobora gucecekesha uwatanze ririya tegeko. Intekerezo za muntu ntizishobora kwirengagiza inshingano afite ku bubasha bw’Imana bumurenze. Inyigisho n’ibyo abantu bitekerereza bishobora kuba byinshi; abantu bashobora guhanganisha ubuhanga buhanitse n’ibyahishuwe, bityo mu gukora batyo bakarimbura amategeko y’Imana; ariko itegeko rikomeza kuza rifite imbaraga rigira riti: “Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” Matayo 4:10. (AnA 582.1)

🛐 MANA Y’IMPUHWE N’URUKUNDO TUBASHISHE GUSHIKAMA KU MASEZERANO🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 ABAMI 15: IBY’UMWAMI ABIYAMU, IBY’UMWAMI ASA & IMANA IHŌRA INZU YA YEROBOWAMU IBYAHA BYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *