Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 1 : DAWIDI AKIRIHO YIMIKA SALOMO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 1 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 1 UGUSHYINGO 2022

📖 1 ABAMI 1
[1] Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.
[11] Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?
[12] Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomo.
[13] Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’
[28] Umwami aramubwira ati “Mpamagarira Batisheba.” Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere y’umwami.
[29] Nuko umwami ararahira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,
[30] uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami mu cyimbo cyanjye’, ni ukuri ni ko ndi bubitegeke uyu munsi.”
[33] Nuko umwami arababwira ati “Mujyane n’abagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.
[34] Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’
[35] Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe y’ubwami bwanjye, kuko azaba umwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kuba umwami w’Abisirayeli n’uw’Abayuda.”
[46] None ubu Salomo yicaye ku ntebe y’ubwami.
[48] aravuga ati ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.’ ”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Dawidi ashaje yimika umuhungu we Salomo.

1️⃣ ADONIYA YIYIMIKA NK’UMWAMI
Hanyuma Adoniya arikuza ati : nzaba umwami (um. 5) kandi se akiriho, ataranabimubwiye!
🔰 Uwari urarikiye kwicara ku ntebe y’ubwami noneho yari Adoniya, “umuntu w’uburanga cyane” mu gihagararo, ariko nta bitekerezo bihamye yagiraga kandi nta cyo yitagaho. Akiri muto yagize gucyahwa guke “se nta bwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati: ‘Ibyo wabitewe n’iki?” Noneho yigomeka ku butegetsi bw’Imana yari yaratoranyije Salomo ngo abe umwami. Haba mu bwenge n’impano karemano ndetse n’imico yo kuyoboka Imana, Salomo yarushaga mukuru we kuzuza ibyangombwa byatuma aba umwami w’Abisiraheli; nyamara nubwo uwo Imana yari yarahisemo yari yarerekanywe neza, Adoniya ntiyabuze abamushyigikira. Nubwo Yowabu yari yarakoze ibyaha byinshi, kugeza icyo gihe yari yarabaye indahemuka ku mwami; ariko noneho yifatanyije n’abagambanira Salomo, we na Abiyatari wari umutambyi. (AA 522.1)
➡️Abiyatari na Yowabu tubigireho isomo. Kuba indahemuka imyaka myinshi bikarangira ku gikorwa gisoza ingoma y’umwami bacanye mu bihe bikarishye n’ibyiza, bagamburujwe ku budahemuka bwabo, ni uguhusha intego.
Burya watangira nabi ugasoza neza, aho gutangira neza ugasoza nabi. Nkwifurije kuzagira iherezo ryiza.🙏🏽

2️⃣ SALOMO ARIMIKWA
Bajya kubwira umwami Dawidi ko Adoniya yiyimitse, na mwibutsa ko yari yararahiye ko azasimburwa na Salomo ku ngoma. Bati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami bwanjye.’ Maze Dawidi yimika Salomo akiriho, kuko yari yujuje ibyangombwa byo kuba umwami.

🔰 Dawidi aherako aregura kugira ngo Salomo yimikwe, maze bahita basuka amavuta kuri Salomo bamamaza ko abaye umwami. (AA 522.2)

➡️Ni byiza kuba indahemuka no kudatatira isezerano cg igihango wagiranye n’umuntu. Ibuka isezerano wagiranye n’Imana kuri
Yorodani, umanika ukuboko ! Niba wararitatiye, saba imbabazi maze ugaruke mu nzira y’Imana. (Yesaya 35:8) Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.

🛐 MANA TURINDE KUVA MU MASEZERANO, UDUHE KUYASHIKAMAMO🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 ABAMI 1 : DAWIDI AKIRIHO YIMIKA SALOMO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *