Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 31 Ukwakira 2022
đ 2 SAMWELI 24
[1] Bukeye umujinya wâUwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati âGenda ubare Abisirayeli nâAbayuda.â
[2] Umwami abwira Yowabu umugaba wâingabo ze wari kumwe na we ati âGenda imiryango yâAbisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i BÄrisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.â
[3] Yowabu abwira umwami ati âUwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?â
[4] Ariko ijambo ryâumwami riganza irya Yowabu nâabatware bâingabo. Nuko Yowabu nâabatware bâingabo bava imbere yâumwami bajya kubara Abisirayeli.
[9] Maze Yowabu aha umwami umubare wâabantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo bâintwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu.
[10] Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati âNdacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa kâumugaragu wawe kuko nkoze ibyâubupfu bwinshi.â
[12] âGenda ubwire Dawidi uti âUku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.â â
[14] Dawidi abwira Gadi ati âNdashobewe rwose, twigwire mu maboko yâUwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko yâabantu.â
[25] Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, nâibitambo byâishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Dawidi ategeka kubara abisiraheli atabibwiwe nâImana.
1ď¸âŁ DAWIDI ATEGEKA KUBARURA ABISIRAHELI
đ° Ubwibone no kurarikira ni byo byatumye habaho icyo gikorwa cyâumwami. Iryo barura ryajyaga kwerekana itandukaniro ryariho hagati yâimbaraga nke igihugu cyari gifite ubwo Dawidi yajyaga ku butegetsi nâimbaraga zacyo nâamajyambere yacyo ari we ukiyobora. Ibyo byari kurushaho gushimangira ukwiyemera kwari gusanzwe haba ku mwami ndetse na rubanda. Ibyanditswe byera bivuga biti: âSatani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.â Kugubwa neza kwâAbisiraheli igihe bayoborwaga na Dawidi kwari kwarakomotse ku migisha yâImana aho kuba ku bushobozi bwâumwami cyangwa gukomera kwâingabo ze. Ariko kongera ingabo zâigihugu byajyaga kwereka amahanga yari abakikije ko Abisiraheli biringiraga ingabo zabo, aho kwiringira ubushobozi bwâUwiteka. (AA 520.3)
âĄď¸ Dawidi yari agamije icyubahiro cye n’ingabo ze. Umuntu usanzwe agisha Imana inama, ashobora guhusha intego agashingira ku mbaraga ze, bishavuza Imana.
2ď¸âŁ IGIHANO CYâIMANA, DAWIDI YIHANA
đDawidi abwira Uwiteka ati âNdacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa kâumugaragu wawe (um. 10).
đ°Ibarura ryari ryarateye abantu kutishimira ubutegetsi; nyamara nabo ubwabo bari bari barakoze ibyaha nk’ibyo byatumye Dawidi akora icyo gikorwa. Nk’uko Uwiteka yahannye Dawidi binyuze mu kugoma kwa Abusalomu, ni na ko yahaniye Abisiraheli ibyaha byabo biciye mu ifuti rya Dawidi. AA 521.5
âĄď¸Icyaha cya Dawidi sicyo abishwe na mugiga bazize, bazize ibyaha byabo bwite. Icyaha cya Dawidi cyabaye imbarutso yo kubona ibihembo by’ibyaha bari barakoze.
3ď¸âŁ IMBABAZI ZâUWITEKA
Dawidi abuze icyo ahitamo ati: twigwire mu maboko yâUwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi. Dawidi yemera icyaha yakoze, atakambira Imana ko ariwe igihano cyabaho. ati âUmva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nkâizi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya nâinzu ya data.â (um. 17)
âśď¸ Dawidi ajya kuri uwo musozi ayobowe nâumuhanuzi, maze ahubakira Uwiteka igicaniro âatamba ibitambo byoswa nâibitambo byâishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cyâigitambo cyoswa.â âNuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu; mugiga ishira mu Bisirayeli.â (AA 521.6).
âĄď¸Nâubwo ducumura tugakora ibyangwa nâUwiteka, Yesu aracyari ku ntebe yâimbabazi, tumusange twicishije bugufi aratubabarira. Soma Zaburi 136 yose, hatubwira uko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
đ MANA NZIZA TUGUSHIMIYE IMBABAZI ZAWE, DUHE KUZAKIRA MU MITIMA YACUđ
Wicogora mugenzi.