Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 1 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 1 UGUSHYINGO 2022
đ 1 ABAMI 1
[1] Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.
[11] Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati âNtiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?
[12] Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe nâayâumuhungu wawe Salomo.
[13] Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti âMwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?â
[28] Umwami aramubwira ati âMpamagarira Batisheba.â Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere yâumwami.
[29] Nuko umwami ararahira ati âNkâuko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,
[30] uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti âNi ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe yâubwami mu cyimbo cyanjyeâ, ni ukuri ni ko ndi bubitegeke uyu munsi.â
[33] Nuko umwami arababwira ati âMujyane nâabagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.
[34] Nuko umutambyi Sadoki nâumuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti âUmwami Salomo aragahoraho.â
[35] Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe yâubwami bwanjye, kuko azaba umwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kuba umwami wâAbisirayeli nâuwâAbayuda.â
[46] None ubu Salomo yicaye ku ntebe yâubwami.
[48] aravuga ati âUwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.â â
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Dawidi ashaje yimika umuhungu we Salomo.
1ď¸âŁ ADONIYA YIYIMIKA NKâUMWAMI
Hanyuma Adoniya arikuza ati : nzaba umwami (um. 5) kandi se akiriho, ataranabimubwiye!
đ° Uwari urarikiye kwicara ku ntebe yâubwami noneho yari Adoniya, âumuntu wâuburanga cyaneâ mu gihagararo, ariko nta bitekerezo bihamye yagiraga kandi nta cyo yitagaho. Akiri muto yagize gucyahwa guke âse nta bwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati: âIbyo wabitewe nâiki?â Noneho yigomeka ku butegetsi bwâImana yari yaratoranyije Salomo ngo abe umwami. Haba mu bwenge nâimpano karemano ndetse nâimico yo kuyoboka Imana, Salomo yarushaga mukuru we kuzuza ibyangombwa byatuma aba umwami wâAbisiraheli; nyamara nubwo uwo Imana yari yarahisemo yari yarerekanywe neza, Adoniya ntiyabuze abamushyigikira. Nubwo Yowabu yari yarakoze ibyaha byinshi, kugeza icyo gihe yari yarabaye indahemuka ku mwami; ariko noneho yifatanyije nâabagambanira Salomo, we na Abiyatari wari umutambyi. (AA 522.1)
âĄď¸Abiyatari na Yowabu tubigireho isomo. Kuba indahemuka imyaka myinshi bikarangira ku gikorwa gisoza ingoma y’umwami bacanye mu bihe bikarishye n’ibyiza, bagamburujwe ku budahemuka bwabo, ni uguhusha intego.
Burya watangira nabi ugasoza neza, aho gutangira neza ugasoza nabi. Nkwifurije kuzagira iherezo ryiza.đđ˝
2ď¸âŁ SALOMO ARIMIKWA
Bajya kubwira umwami Dawidi ko Adoniya yiyimitse, na mwibutsa ko yari yararahiye ko azasimburwa na Salomo ku ngoma. Bati âNyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti âNi ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe yâubwami bwanjye.â Maze Dawidi yimika Salomo akiriho, kuko yari yujuje ibyangombwa byo kuba umwami.
đ° Dawidi aherako aregura kugira ngo Salomo yimikwe, maze bahita basuka amavuta kuri Salomo bamamaza ko abaye umwami. (AA 522.2)
âĄď¸Ni byiza kuba indahemuka no kudatatira isezerano cg igihango wagiranye nâumuntu. Ibuka isezerano wagiranye nâImana kuri
Yorodani, umanika ukuboko ! Niba wararitatiye, saba imbabazi maze ugaruke mu nzira yâImana. (Yesaya 35:8) Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
đ MANA TURINDE KUVA MU MASEZERANO, UDUHE KUYASHIKAMAMOđ
Wicogora mugenzi.
Amena. Uwiteka atubashishe gushikama mu masezerano ye no kuzagira iherezo ryiza.