Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 20: UBUGOME BWA SHEBA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 27 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 20
[1] Hariho umugabo w’ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w’Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufite kuri Dawidi, nta n’umurage dufite kuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli, umuntu wese najye mu ihema rye.”
[2] Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda bose uhereye i Yorodani ukageza Yerusalemu, bomatana n’umwami wabo.
[6] Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugira ngo adahindūra imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye, akaba adukize.”
[16] Maze umugore w’umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’ ”
[17] Aramwegera. Umugore aramubaza ati “Mbega ni wowe Yowabu?” Na we ati “Ni jye.” Aherako aramubwira ati “Umva amagambo y’umuja wawe.” Na we ati “Ndumva.”
[19] Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n’umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y’Uwiteka?”
[20] Yowabu aramusubiza ati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura.
[21] Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.” Uwo mugore abwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.”
[22] Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z’ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nubwo Dawidi yari afite abanzi benshi, Uwiteka yakomeje kuba mu ruhande rwe.
🔅Amateka ya Dawidi atanga kimwe mu bihamya bikomeye byigeze bibaho bigaragaza akaga umuntu agira gaturutse ku butegetsi, ubukungu n’icyubahiro cy’isi. Ibi kandi ni byo bintu bikomeye cyane abantu bifuza. AA 520.2

1️⃣ HADUKA UNDI URWANYA DAWIDI
Undi mugabo witwa Sheba agumura abisiraheli ati “Nta mugabane dufite kuri Mwene Yesayi (um. 1). Dawidi nawe asaba kumugenza kuko yabonaga azabagirira nabi kurusha Abusalomo.

▶️ Zaburi 110:1-2 hati: (1) Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”
(2) Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, tegeko hagati y’abanzi bawe.

👉🏽 Satani ntakwiye kudutera ubwoba kuko Yesu yaramutsinze. Duhagarikiwe n’Isumbabyose, icyo dusabwa ni ukwizera isezerano. Ijambo ry’Imana ritubwira ko tutagomba kwishingiririza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. (Yesaya 2:20) ahubwo twishingikirize ku Mana.

2️⃣ UMUGORE W’UMUNYABWENGE
Uyu mugore ajya inama n’umugaba w’ingabo Yowabu, amusaba ko batarimbura umudugudu wabo amwemerera kuzazana igihanga cya Sheba. Niko byagenze!
▶️ Uyu mugore yakoze iby’ubutwari arengera umudugudu. 👉🏽 Daniyeli 11:32 Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari.
▶️ Imana ikeneye abantu nkabo. Zaburi 15: 1-3 (1) Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? (2) Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. (3) Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, ntagirire nabi mugenzi we, ntashyushye inkuru y’umuturanyi we. Imana ishimwe ko mu binyejana byose habayeho abayihagarariye ku isi.

Nitwizera Imana, izaturwanirira mu rugamba turwana na satani, kugera ku munsi wo gucungurwa.

🛐 MANA DUHE KUKWIZERA KANDI KUBWO KWIZERA TUZANESHA🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *