Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 28 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 21
[1] Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.”
[3] Dawidi abaza ab’i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo y’Uwiteka umugisha?”
[4] Ab’i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.” Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.”
[6] nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y’Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y’Uwiteka.” Umwami aravuga ati “Nzabatanga.”
[7] Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw’indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y’Uwiteka.
[9] Abatanga mu maboko y’ab’i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y’Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.
[10] Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry’isarura ukageze igihe cy’imvura y’umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.
[18] Hanyuma y’ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w’Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.
[19] Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwasaga n’igiti kiboherwaho imyenda.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ingaruka z’ibyo Sawuli yakoze zigera no ku bana yasize !

❇️ INGARUKA Z’IBYO SAWULI YAKOZE
Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye. (Um. 1a).
🔅Nkunda ukuntu Dawidi yakundaga kugisha Imana inama! Nuko Dawudi abaza Uwiteka impamvu yabateje amapfa, amusubiza ko byatewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.”
Muri 1 Samweli 22 twabonye ko Sawuli yabishe abahora ko bahishe Dawidi igihe yamuhigaga! Nuko ingaruka zigera ku bana.
⏯️Niyo mpamvu ubwo Abagibeyoni bashakaga kwihorera, Dawidi yemeye gutanga abana ba Sawuli kuko yari aziko ibyo bavuga aribyo, kandi n’inzara yagombaga kuva mu gihugu.
⏯️Gutera kw’iyi nzara bigaragaza ko Imana itabera, n’abitwaga abanyamahanga bahawe ubutabera bahemukiwe n’abiyitwaga ubwoko bw’Imana. Icyagukiza rero si aho wisanze (cg uko wavutse), ahubwo ni icyemezo cy’aho ubarizwa umaze kumenya ukuri.

➡️Ibyo ubiba nibyo uzasarura kuko bizagira ingaruka mbi cg nziza, kuri wowe cg ku rubyaro rwawe, cg kuri benewanyu, yewe no ku bandi bantu (inzara yateye Abisirayeri kubera ibikorwa bibi bya Sawuli.

🛐MANA NZIZA TUGIRE ISOKO Y’IBYIZA BIHESHA UMUGISHA, UTURINDE KUBA IY’IBIBI BITERA UMUVUMO🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *