Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
SAMWELI 19: YOWABU AHANA DAWIDI KUBOROGERA ABUSALOMO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 26 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 19
[1] Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y’irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”
[2] Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra Abusalomu aboroga!”
[3] Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n’umwana we.
[6] Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu, asanga umwami aravuga ati “Uyu munsi wateye amaso y’abagaragu bawe ipfunwe: bakijije ubugingo bwawe ubu n’ubw’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abagore bawe n’inshoreke zawe,
[15] Nuko yoshyoshya atyo imitima y’Abayuda bose nk’umutima w’umuntu umwe, baherako batuma ku mwami bati “Garukana n’abagaragu bawe bose.”
[16] Nuko umwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani.
[33] Barizilayi uwo yari umusaza mukuru cyane amaze imyaka mirongo inani avutse, kandi ni we wagemuriye umwami ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umugabo ukomeye cyane.
[34] Umwami abwira Barizilayi ati “Ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.”
[35] Ariko Barizilayi abwira umwami ati “Uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukana n’umwami i Yerusalemu?
[36] Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n’ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyo ndya cyangwa n’ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y’abaririmbyi b’abagabo n’abagore? None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Isano y’amaraso ntikwiye gucika cyane cyane iyo wamenye Imana.

1️⃣ DAWIDI ARIRIRA UNWANA WE ABUSALOMO

Nubwo yapfuye ashaka kumusimbura ku butegetsi, amaze gupfa, Dawidi yababajwe n’urupfu rw’umwana we Abusalomo, agira agahinda kenshi araboroga cyane yanga guhozwa 😭.
(Um. 5) Umwami yitwikira mu maso, ashyira ejuru n’ijwi rirenga ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Ye baba we, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye we!”😭
▶️ Izo ngabo zari zimaze kunesha ziza zigana umurwa, ikobe ryabo ryo kunesha rikwira mu misozi hose. Ariko binjiye mu marembo y’umurwa ntibasubira kwiyamirira, amabendera yabo barayamanura, maze bakomeza bubitse imitwe bameze nk’abatsinzwe aho kuba bari batsinze. Umwami ntiyari abategereje ngo abasanganire, ahubwo umuborogo we ari mu cyumba cyo hejuru y’amarembo wumvikanaga agira ati: “Ye baba we mwana wanye Abusalomu, mwana wanjye; mwana wanjye Abusalomu we; iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!” (AA 518.5)

2️⃣ YOWABU ABUZA DAWIDI KURIRA
Biragoye kubuzwa kuririra umwana wawe! Ariko Umugaba Mukuru w’ingabo, Yowabu, yambujije Dawidi, kuko amarira ye yapfobyaga icyo bakoze cyo kurwanirira igihugu.
Ibyo birakaza Yowabu. Imana yari yabahaye kunesha no kwishima; kwigomeka gukomeye kutari kwarigeze kuboneka muri Isiraheli kwari gutsembwe; none uko kunesha gukomeye kwari guhinduwemo kuborogera uwari warakoze icyaha cyicishije intwari ibihumbi n’ibihumbi. Uwo mutware w’ingabo utaragiraga ubwoba n’ikinyabupfura aratanya asanga umwami maze amubwira akomeje ati: “Uyu munsi wateye amaso y’abagaragu bawe ipfunwe: bakijije ubugingo bwawe ubu n’ubw’abahungu bawe n’abakobwa bawe; . . . kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n’abagaragu bawe ko ari nk’ubusa kuri wowe (AA 519.2).
👉🏽 Iyo uri umuyobozi hari uko ugomba kwitwara! Uri n’umukristo cg umwana w’Imana hari imyitwarire ugomba kugira mu bakuzengurutse, ihesha Imana icyubahiro.

3️⃣ GIRA INEZA URAYISANGA IMBERE
Umusaza Barizilayi yagemuriraga umwami ubwo yari i Muhanayimu. Ahuye na Dawidi ashaka kumwitura ariko umusaza aranga kuko yabikoze Nta gihembo ategereje, (Um. 33,34)

▶️ Gukora neza ni inshingano ya buri mukristo wizera Imana . Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza. (1 Abatesalonike 3:13). Ikindi gukora neza nta mategeko abihana, tubigire ibyacu.

👉🏽 Urugero ni Yesu, wemeye kuza kudupfira ngo tubone ubugingo buhoraho.

🛐 MANA NZIZA, DUHE KUBA URUGERO RWIZA AHO DUTUYE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “SAMWELI 19: YOWABU AHANA DAWIDI KUBOROGERA ABUSALOMO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *