Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 2: DAWIDI YIMIKWA N’ABAYUDA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 09 Nzeli 2022

📖 2 SAMWELI 2
[1] Hanyuma y’ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda?” Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.” Dawidi ati “Njye he?” Aramusubiza ati “I Heburoni.”

[2] Nuko Dawidi azamukana n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli.

[3] Kandi n’abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese n’abo mu rugo rwe, batura mu midugudu y’i Heburoni.

[4] Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w’umuryango w’Abayuda. Bukeye babwira Dawidi bati “Ab’i Yabeshi y’i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.”

[8] Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu.’

[9] Amwimikirayo ngo abe umwami w’i Galeyadi n’uw’Abashuri, n’uw’i Yezerēli n’uw’Abefurayimu, n’uw’Ababenyamini n’uw’Abisirayeli bose.

[10] (Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.) Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi.

[24] Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w’umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n’amezi atandatu.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Igihe gikwiriye iyo gisohoye ibyo Uwiteka yegennye birasohora.

1️⃣ UMUGAMBI W’UWITEKA
🔰Urupfu rwa Sawuli rwakuyeho ibyago byose byari byaratumye Dawidi aba impunzi. Noneho urugi rwari rukinguye kugira ngo asubire mu gihungu cye. Igihe iminsi yo kuririra Sawuli na Yonatani yari irangiye, “Dawidi yagishije Uwitaka inama ati: ‘Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda? Uwiteka aramubwira ati: ‘Zamuka.’ Dawidi ati: ‘Njye he?’ Aramusubiza ati: ‘i Heburoni.’” (AA 485.1).

▶️ Heburoni iherereye mu kibaya gikikijwe n’akarere k’imisozi n’ubutakabirumbuka. Imizabibu myiza cyane yo muri Palesitina yari ku mbibi z’ako karere, hari n’imirima myinshi y’imyerayo n’ibindi biti byera imbuto. (AA 485.2)

▶️ Dawidi n’abantu be baherako bitegura gukurikiza amabwiriza bari bahawe n’Imana. Bidatinze za ngabo magana atandatu n’abagore babo n’abana babo, n’amashyo n’imikumbi byabo, bari bafashe urugendo berekeje i Heburoni. Bacyinjira muri uwo murwa, Abayuda bari bategereje kwakira Dawidi wari ugiye kuba umwami w’Abisiraheli. Baherako bagira imyiteguro yo kumwimika. “Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w’umuryango w’Abayuda.” Ariko ntibagerageje kumugira umutegetsi w’iyindi miryango ku ngufu. (AA 486.1)

2️⃣ URUNDI RUGAMBA
🔰 Abafilisitiya ntibarwanyije igikorwa cy’Abayuda cyo kwimika Dawidi ngo ababere umwami. Bari baramukunze ubwo yari mu buhungiro kugira ngo bakoze isoni kandi bace intege ubwami bwa Sawuli. Kubw’ibyo kubera ineza bari baragiriye Dawidi, biringiraga ko kwaguka k’ubutegetsi bwe kwari kubagirira umumaro.
▶️ Ariko ingoma ya Dawidi ntiyari kutajya ihura n’ingorane. Kwimikwa kwe kwatangiranye n’ibikorwa bibi by’ubugambanyi no kwigomeka. Ntabwo Dawidi yimye ingoma y’umugambanyi; Imana yari yaramutoranyije ngo abe umwami w’Abisiraheli, kandi ntihari harabayeho kutamwiringira cyangwa kumurwanya. Nyamara ubutware bwe butaremerwa n’Abayuda bose, ni bwo binyuze mu bugambanyi bwa Abuneri, Ishibosheti umuhungu wa Sawuli na we yatangajwe ko abaye umwami, yima ingoma yindi mu Bisiraheli (AA 486.3)

▶️ Mu Kinyarwanda baca umugani bati: “Agahinda gashira akandi gashibuka”. Nubwo Dawidi yakize kwitwa impunzi ndetse akimikwa akaba umwami urugamba rwo rwarakomeje.

🎶 Ntabw’ intambar’ izashira, ntabw’ amahor’ azahora, kerek’ ibyaha n’ urupfu, byatsembwe na Yesu (indirimbo N0 2).

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUZABA MU ISI YAGIZWE NSHYA, AHO TUZABAHO ITEKA; KUDAPFA KWAKUYE GUPFA, DUSHIZ’ AGAHINDA

One thought on “WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 2: DAWIDI YIMIKWA N’ABAYUDA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *