Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
WICOGORA MUGENZI II: 2 SAMWELI 3: ABUNERI YANGANA NA ISHIBOSHETI – ABUNERI YUZURA NA DAWIDI – YOWABU AHŌRERA ASAHELI, YICA ABUNERI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 10 Nzeli 2022

📖 2 SAMWELI 3
[1] Nuko ab’inzu ya Sawuli n’ab’inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab’inzu ya Sawuli barushaho gucogora.
[6] Icyo gihe cy’intambara zo mu b’inzu ya Sawuli n’ab’iya Dawidi, Abuneri yihinduye ukomeye mu rugo rwa Sawuli.
[7] Kandi Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa umukobwa wa Ayiya. Bukeye Ishibosheti abwira Abuneri ati “Ni iki cyatumye utaha ku nshoreke ya data?”
[8] Nuko Abuneri arakazwa cyane n’amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubiza ati “Mbese ndi igihanga cy’imbwa y’Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n’incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko none umpamije icyaha kuri uwo mugore?
[9] Nintagirira Dawidi nk’uko Uwiteka yamurahiye, Imana ibimpore jyewe Abuneri, ndetse bikabije:
[10] ni ko gukura ubwami ku nzu ya Sawuli ngashinga intebe y’ubwami bwa Dawidi, akaba ari we utegeka Abisirayeli n’Abayuda, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.”
[12] Bukeye Abuneri atuma intumwa ze bwite kuri Dawidi ati “Nyir’iki gihugu ni nde? Dusezerane isezerano, kandi nzafatanya nawe kuguhindūrira Abisirayeli bose.”
[13] Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.”
[26] Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugarurira ku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi.
[27] Abuneri akigera i Heburoni Yowabu amukura mu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avugane na we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumuna we Asaheli.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa

1️⃣ ISHYARI N’UBUGAMBANYI
🔰Ishyari si ifuti ry’ingeso gusa, ahubwo ni ingeso mbi yangiza ubwenge bwose. Ryatangiriye muri Satani. Yashatse kuba uwa mbere mu ijuru, kuko rero atabashije kubona ububasha n’ubwiza yashakaga. yagomeye ingoma y’Imana. Yagiriye ishyari ababyeyi bacu ba mbere, aboshya gucumura maze abarimburana atyo n’ubwoko bw’abantu bwose. (IZI2 93.2)

▶️ Amaherezo ubugambanyi bwahiritse ingoma yari yarashyizweho mu bugome no kurarikira ubutegetsi. Abuneri ateshejwe umutwe n’intege nke n’ubushobozi buke bwa Ishibosheti, yaramucitse asanga Dawidi amusezeranya no kumuhindurira imiryango yose y’Abisiraheli ikamuyoboka. Umwami Dawidi yemeye ibyifuzo bye maze yamburwa icyubahiro cye kugira ngo asohoze umugambi we. Ariko Yowabu, umugaba w’ingabo za Dawidi, aterwa ishyari n’uburyo uwo musirikari ukomeye yakiriwe neza.

▶️Abuneri na Yowabu bari bafitanye urwangano rwaturutse ku maraso ya Asaheli, umuvandimwe wa Yowabu, wishwe na Abuneri mu ntambara yabaye hagati y’Abisiraheli n’Abayuda. Noneho Yowabu aba abonye amahirwe yo guhorera umuvandimwe no kwikiza uwari uje kumubangamira, bityo akoresha ayo mahirwe kugira ngo ariganye Abuneri amucire igico amwice. (AA 487.2)

▶️ Ku rwawe ruhande bimeze bite? Aho ntiwaba witwa umukristo ariko mu mutima wawe rusibana! Niba wari umunyeshyari n’umugambanyi rekeraho, ijambo ry’Imana riragira riti: “Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza (1Pet 2:1-3)”

2️⃣ UMUTIMA WUJE IMPUHWE N’IMBABAZI

🔰Umwami aborogera Abuneri aravuga ati “Mbese Abuneri yari akwiriye gupfa nk’igicucu? (2 Sam 33).
⚠️Dawidi ntiyishimiye urupfu rwa Abuneri; ibiri amambu umutima wuje impuhwe n’imbabazi wamubujije amahwemo.

▶️ Dawidi yumvise icyo gikorwa cy’ubugambanyi, aravuga ati: “Jye n’ubwami bwanjye ntituzagibwaho n’urubanza rw’amaraso ya Abuneri mwene Neri, imbere yUwiteka iminsi yose. Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose.” Kuko ubwo bwami butari bufite umutekano, kandi kuko abo bicanyi bari bakomeye, (kuko Abishayi umuvandimwe wa Yowabu yari yarifatanyije nawe), byatumye Dawidi adahana ubwo bugizi bwa nabi akurikije ubutabera, nyamara yerekanye ku mugaragaro yuko yanze urunuka icyo gikorwa cyo kumena amaraso.

▶️ Abuneri yashyinguranwe icyubahiro cyinshi. Ingabo za Dawidi, ziyobowe na Yowabu, zasabwe kujya mu mihango yo kuborogera Abuneri zambaye ibigunira. Umwami yagaragaje agahinda byamuteye yiyiriza ubusa ku munsi wo guhamba Abuneri, aherekeza ikiriba ari we uyoboye abamuborogera maze bageze ku mva avuga amagambo y’akababaro acyaha bikomeye abo bicanyi. (AA 487.3)

▶️ Ibaze mu mutima wawe niba uri umunyembabazi cyangwa niba warabaswe n’urwangano, kugira inzika no kwihorera.

▶️ Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose. Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. (Abakorosayi 3:12-15).

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KWAMBARA UMUTIMA W’IMBABAZI N’INEZA🙏

One thought on “WICOGORA MUGENZI II: 2 SAMWELI 3: ABUNERI YANGANA NA ISHIBOSHETI – ABUNERI YUZURA NA DAWIDI – YOWABU AHŌRERA ASAHELI, YICA ABUNERI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *